Perezida Kagame yongeye kunenga ibihugu bikomeje kwirata ko byageze kuri demokarasi
Yanditswe: Wednesday 12, Oct 2022

Ubwo yatangizaga nteko rusange y’ihuriro ry’inteko zishinga amategeko ku isi, Perezida Paul Kagame yanenze ibihugu bimwe bigikomeje kwigira abarimu ba Demokarasi.
Ibi yabigarutseho mu nama ya 145 ya IPU aho abanyamuryango bayo barimo kuganira ku ruhare rw’inteko zishinga amategeko mu guteza imbere ihame ry’uburinganire, nk’uburyo bufasha isi kwishakamo ibisubizo no kugera ku mahoro arambye.
Perezida Kagame yashimye insanganyamatsiko yatoranyijwe kuko amahoro na demokarasi ari ibintu by’ingenzi (...)
Ubwo yatangizaga nteko rusange y’ihuriro ry’inteko zishinga amategeko ku isi, Perezida Paul Kagame yanenze ibihugu bimwe bigikomeje kwigira abarimu ba Demokarasi.
Ibi yabigarutseho mu nama ya 145 ya IPU aho abanyamuryango bayo barimo kuganira ku ruhare rw’inteko zishinga amategeko mu guteza imbere ihame ry’uburinganire, nk’uburyo bufasha isi kwishakamo ibisubizo no kugera ku mahoro arambye.
Perezida Kagame yashimye insanganyamatsiko yatoranyijwe kuko amahoro na demokarasi ari ibintu by’ingenzi kandi ko nta gihugu na kimwe cyabigezeho mu buryo bwuzuye ahubwo ko bisaba ubufatanye.
Yagize ati “Nta gihugu ubwacyo, nta karere, nta gace na kamwe kuri iyi si kakwirata ko kabigezeho byose. Bitangirira ku guharanira demokarasi n’amahoro. Nitutabikora mu bufatanye, sinibwira ko hari icyo tuzageraho.”
“Turacyabona ibibazo nk’uko byagaragajwe mbere mu bice bimwe na bimwe bya Afurika. Mu gihe hari abibwira ko byagenewe Afurika , ugira utya ukabona no mu bindi bice by’isi bafite ibibazo bimeze nka byo bibangamiye amahoro na demokarasi.”
Yakomeje avuga ko nta yindi nzira yo kugera ku bisubizo byiza atari iy’ubufatanye.
Ati “ Ndatekereza ko dukeneye kurushaho gukorera hamwe aho kugira abantu bibwira ko babifite byose hanyuma bakumva ko bakwiye gutegeka abandi icyo bakwiye gukora. Ntabwo ari uko ibintu bikwiye kugenda.”
Perezida Kagame watangije iyi nama, yavuze ko mu gihe inshingano y’ibanze y’inteko zishinga amategeko ari uguhagararira abaturage, ari ngombwa no guteza imbere uburinganire kugira ngo hatagira usigara inyuma.
Yagize ati "Ku isi hose, inteko zishinga amategeko ziberaho kurengera inyungu z’abaturage. Iyi ntego ntiyagerwaho hatabayeho uruhare rufatika rw’abagore mu nteko zishinga amategeko zacu, by’umwihariko mu myanya y’ubuyobozi. N’ubwo uburinganire bugaragaza inyunyu nyinshi, haracyagaragara ubusumbane hagati y’abagore n’abagabo. Kugena umubare w’abagore bagomba kujya mu myanya y’ubuyobozi, bituganisha ku guhagararirwa nta busumbane, ariko ntibikemura burundu ibibazo by’ubusumbane haba mu nteko zishinga amategeko, no mu muryango mugari muri rusange. Uburinganire bwuzuye, bugerwaho iyo twemeye ko ari uburenganzira bwa buri wese, ahantu hose."
Iyi nama ya 145 ya IPU yagombaga kubera mu Rwanda mu mwaka wa 2020, ariko ikomeza kwigizwa inyuma bitewe n’icyorezo cya Covid-19.
Ni inama izasozwa ku itariki 15 z’uku kwezi kwa 10, yitabiriwe n’abarenga 1200 barimo abaperezida b’inteko zishinga amategeko 35.
Iba kabiri mu mwaka, aho inshuro imwe ibera i Geneve ku cyicaro gikuru, indi nshuro ikabera mu gihugu cyabisabye.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *