skol
fortebet

Perezida Macron yahinduye Telefoni ye na Simukadi nyuma yo kwinjirirwa na Pegasus

Yanditswe: Saturday 24, Jul 2021

featured-image

Sponsored Ad

Umukuru w’igihugu cy’Ubufaransa Emmanuel Macon yihutiye guhindura telefone ye igendanwa na nimero akoresha nyuma y’aho abonye amakuru amubwira ko iyo yari afite yatewe na applicationyo kuneka yakorewe muri Israel, izwi ku izina rya Pegasus.
Ibiro by’umukuru w’igihugu byatangaje ko Macron yahise ategeka ko gahunda zijyanye n’umutekano zose zisubirwamo.
Muri iki cyumweru, ikinyamakuru Le Monde cyatangaje ko we n’abaminisitiri 14 b’Ubufaransa byagaragaye ko bashobora kuba banekwa na Maroc. (...)

Sponsored Ad

Umukuru w’igihugu cy’Ubufaransa Emmanuel Macon yihutiye guhindura telefone ye igendanwa na nimero akoresha nyuma y’aho abonye amakuru amubwira ko iyo yari afite yatewe na applicationyo kuneka yakorewe muri Israel, izwi ku izina rya Pegasus.

Ibiro by’umukuru w’igihugu byatangaje ko Macron yahise ategeka ko gahunda zijyanye n’umutekano zose zisubirwamo.

Muri iki cyumweru, ikinyamakuru Le Monde cyatangaje ko we n’abaminisitiri 14 b’Ubufaransa byagaragaye ko bashobora kuba banekwa na Maroc.

Abategetsi ba Maroc barahakana ko batigeze bakoresha Pegasus, bakavuga kandi ko ibyo iki gihugu gishinzwe ari "ibinyoma kandi bidafite ishingiro".

Iyi logiciel ineka ishyirwa mu matelefone ngendanwa ya iPhones na Android, igatuma bene kuyikoresha, aribo ba maneko, bashobora kwiba ubutumwa, amafoto, n’ubutumwa emails.Iyo uhamagaye umuntu bashobora gufata amajwi yawe, mu gihe ama micro na za camera bya terefone yawe bashobora kubifungura wowe utabizi.

Ntibiramenyekana neza niba iyi logiciel yaba yarashyizwe muri telefone y’umukuru w’igihugu cy’Ubufaransa,ariko nimero ye yari ku rutonde rw’izigera kuri 50.000 zanetswe n’abakiriya ba NSO, kompanyi yaguze Pegasus kuva mu 2016.

Mu bandi bavugwa ko binjiriwe n’iyi logiciel maneko harimo abaperezida Baram Salih wa Irak, Cyril Ramaphosa wa Afrika y’Epfo, hamwe na ba Minisitiri b’intebe b’ibihugu bya Pakistan, Misiri na Maroc.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa