Perezida Mnangagwa yageze mu Rwanda yitabiriye inama ya #AGRF2022
Yanditswe: Monday 05, Sep 2022
Perezida wa Repubulika ya Zimbabwe Emmerson Mnangagwa yageze i Kigali mu Rwanda aho yitabiriye Inama Nyafurika yiga ku Iterambere ry’Ubuhinzi, AGRF2022.
Yakiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Dr Vincent Biruta.
Inama ya AGRF y’uyu mwaka ibaye ku nshuro ya 10 ikaba ihuza abakuru b’ibihugu, abashakashatsi, abayobozi b’ibigo mpuzamahanga n’abahinzi bigira hamwe icyakorwa mu kuzahura uruhererekane rw’ibiribwa muri Afurika.
Iyi nama y’ihuriro mpuzamahanga ku iterambere ry’ Ubuhinzi (…)
Perezida wa Repubulika ya Zimbabwe Emmerson Mnangagwa yageze i Kigali mu Rwanda aho yitabiriye Inama Nyafurika yiga ku Iterambere ry’Ubuhinzi, AGRF2022.
Yakiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Dr Vincent Biruta.
Inama ya AGRF y’uyu mwaka ibaye ku nshuro ya 10 ikaba ihuza abakuru b’ibihugu, abashakashatsi, abayobozi b’ibigo mpuzamahanga n’abahinzi bigira hamwe icyakorwa mu kuzahura uruhererekane rw’ibiribwa muri Afurika.
Iyi nama y’ihuriro mpuzamahanga ku iterambere ry’ Ubuhinzi muri Afurika yiswe African Green Revolution Forum (AGRF 2022 Summit) irateranira i Kigali guhera kuri uyu wa Mbere tariki ya 05 Nzeri 2022.
Igamije gushakira hamwe ibisubizo bikibangamiye intego yo kwihaza mu biribwa muri Afurika.
Kuva u Rwanda rwagirwa igicumbi cya African Green Revolution Forum ni ubwa mbere iri huriro rigiye kuba imbonankubone kubera icyorezo cya COVID19, biteganyijwe ko izitabirwa n’ abagera ku bihumbi 2,000, barimo abanyacyubahiro nka Hailemariam Desalegn wahoze ari Perezida wa Ethiopia ari nawe uyoboye inama nyobozi y’iri huriro rigambiriye guteza imbere ubuhinzi ku mugabane wa Afurika.
Ibiganiro bizagarukwaho muri iyi nama haba mu kongera umusaruro w’ ubuhinzi, no guteza imbere ubuhinzi muri rusange byose bikaba byitezweho kwihutisha urugendo rwo kugera ku ntego Afurika yihaye yo guca inzara kuri uyu mugabane bitarenze umwaka wa 2030 izwi nka (zero hunger 2030).

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *