skol
fortebet

Perezida Museveni yakuye urujijo ku bivugwa ko ari gutegurira umuhungu we kumusimbura ku butegetsi

Yanditswe: Wednesday 10, Aug 2022

featured-image

Sponsored Ad

Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni yamaganye amakuru avuga ko yatangiye urugendo rwo gutegura umuhungu we, Gen. Muhoozi Kainerugaba kuzamusimbura ku butegetsi.
Ikinyamakuru Chimpreports kivuga ko Perezida Museveni avuga ko yateguye abantu benshi mu Ishyaka rye NRM barusha ubunararibonye Gen Muhoozi Kainerugaba bahora bavuga ko ariwe yateguriye kumusimbura.
Yagize ati :”Ntawe nabwiye ko mu ishyaka National Resistance Movement (NRM) twabuze abayobozi. Barahari kandi benshi bashobora (...)

Sponsored Ad

Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni yamaganye amakuru avuga ko yatangiye urugendo rwo gutegura umuhungu we, Gen. Muhoozi Kainerugaba kuzamusimbura ku butegetsi.

Ikinyamakuru Chimpreports kivuga ko Perezida Museveni avuga ko yateguye abantu benshi mu Ishyaka rye NRM barusha ubunararibonye Gen Muhoozi Kainerugaba bahora bavuga ko ariwe yateguriye kumusimbura.

Yagize ati :”Ntawe nabwiye ko mu ishyaka National Resistance Movement (NRM) twabuze abayobozi. Barahari kandi benshi bashobora guturuka muri ishyaka NRM”

Asubiza ku kibazo yabajijwe ko yateguye umuhungu we ko azamusimbura ku butegetsi, Museveni yabihakanye yivuye inyuma ahubwo avuga ko inshingano Gen Kainerugaba arimo gukora ubu zihagije ku rwego ariho.

Yagize ati :” Sibyo, Hari akandi kazi arimo [Gen Kainerugaba] gukora. Nabura gutegura abayobozi ba NRM bose nkategura umuntu umwe gusa ? Nateguye abayobozi ba NRM n’igisirikare muri rusange kandi igihe n’ikigera muzabona ko bafite ubunararibinye bwo kuyobora”

Museveni atangaje ibi mu gihe hashize imyaka ikabakaba 20 bivugwa ko yatangije icyiswe Umushinga wa Muhoozi( Muhoozi Project).

Abatavuga rumwe na NRM ya Museveni bavuga ko uyu mushinga ugamije gutegura Imfura ye [Lt Gen Muhoozi Kainerugaba] kuzamusimbura ku butegetsi mu gihe azaba aburekuye.

Lt Gen Muhoozi akomeje gukora ibikorwa bidasanzwe muri dipolomasi ahoyagize uruhare mu guhosha umwuka mubi wari hagati y’u Rwanda na Uganda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa