skol
fortebet

Perezida Ndayishimiye yakiriye intumwa yohererejwe na Perezida Kagame

Yanditswe: Tuesday 15, Mar 2022

featured-image

Sponsored Ad

Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, yakiriye intumwa ziturutse mu Rwanda ziyobowe na Minisitiri w’Ingabo, Gen. Maj Albert Murasira, zamugejejeho ubutumwa bwa Perezida Kagame.
Bagiranye ibiganiro byibanze ku kuzahura umubano w’ibihugu byombi nkuko byemejwe n’umuvugizi wa Perezida w’u Burundi,Butoyi Evelyne.
Izi ntumwa zigiye mu Burundi nyuma y’aho u Rwanda ruheruka kwakira Minisitiri w’Ubutabera w’u Burundi,Madamu Banyankimbona Domine.
Abayobozi b’ibihugu byombi mu by’umutekano barahuye (...)

Sponsored Ad

Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, yakiriye intumwa ziturutse mu Rwanda ziyobowe na Minisitiri w’Ingabo, Gen. Maj Albert Murasira, zamugejejeho ubutumwa bwa Perezida Kagame.

Bagiranye ibiganiro byibanze ku kuzahura umubano w’ibihugu byombi nkuko byemejwe n’umuvugizi wa Perezida w’u Burundi,Butoyi Evelyne.

Izi ntumwa zigiye mu Burundi nyuma y’aho u Rwanda ruheruka kwakira Minisitiri w’Ubutabera w’u Burundi,Madamu Banyankimbona Domine.

Abayobozi b’ibihugu byombi mu by’umutekano barahuye mu mezi yashize ndetse Perezida w’u Burundi yohereje intumwa mu Rwanda, mu rwego rwo kongera gutsura umubano w’ibihugu byombi wangiritse kuva muri 2015.

Umukuru w’Igihugu,Paul Kagame, yakiriye muri Village Urugwiro Minisitiri Amb. Ezéchiel Nibigira n’itsinda yari ayoboye ku wa Mbere, tariki ya 10 Mutarama 2022 bagirana ibiganiro.

Kuwa 08 Gashyantare uyu mwaka,Perezida Kagame yijeje ko umubano w’u Rwanda n’u Burundi uzasubira mu buryo vuba bidatinze.

Ati "Mu bihe biri imbere umubano uraza kugenda urushaho kuba mwiza, Abarundi n’Abanyarwanda babane nk’uko byari bisanzwe ndetse n’ibyajyaga bitera ibibazo bindi by’umutekako bijyanye no ku mupaka tugenda tubyumvikanaho n’Abarundi.

Umubano w’u Rwanda n’u Burundi wajemo agatotsi mu 2015 ubwo hageragezwaga umugambi wo guhirika ubutegetsi bwa nyakwigendera Pierre Nkurunziza. U Burundi bwashinje u Rwanda kuba inyuma y’uwo mugambi ariko rubihakana rwivuye inyuma.

Kuva icyo gihe inzego zose mu bihugu byombi zagiye zikora ibishoboka byose ngo ibi bibazo bikemurwe ariko bikagenda biguru ntege.

Kuva Perezida Ndayishimiye yajya ku butegetsi mu 2020 hagaragaye impinduka nziza ku kuzahuka k’umubano w’u Rwanda n’u Burundi; hari icyizere ko vuba aha ibihugu byombi bizagirana imigenderanire n’ubuhahirane nk’uko byahoze.

Mu mpera za Kanama 2020, Inzego z’Ubutasi mu Gisirikare cy’u Rwanda n’icy’u Burundi zahuriye ku Mupaka wa Nemba zemeranya kwimakaza guhanahana amakuru ku kintu cyose cyahungabanya ubusugire n’umutekano w’ikindi gihugu, nk’inzira igamije gukemura ibibazo by’imitwe yitwaje intwaro yari imaze igihe igaragara ituruka mu Burundi igatera u Rwanda.

Mu Ukwakira 2020, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta, yagiranye ibiganiro na mugenzi we w’u Burundi, Albert Shingiro, bagaragarizanya ubushake bwo gusubiza umubano mu buryo.

Mu mwaka ushize, abaguverineri b’u Rwanda n’u Burundi bagiranye ibiganiro bitandukanye bigamije kubyutsa imikoranire hagati y’ibihugu byombi.

Nko mu Ukwakira 2021, aba bayobozi bahuriye ku Mupaka wa Nemba mu Karere ka Bugesera, bemeranya kongera imbaraga mu bufatanye bugamije kurwanya ibyaha.

Na mbere u Rwanda ni rwo rwatangiye rushyikiriza u Burundi abarwanyi 19 b’Umutwe wa RED Tabara uburwanya, bafatiwe mu Ishyamba rya Nyungwe mu 2020.

U Burundi nabwo muri Kanama 2021 bwashyikirije u Rwanda abaturage barwo barindwi bafatiwe muri icyo gihugu bambutse binyuranyije n’amategeko.

Muri uko kwezi kandi u Rwanda rwahaye u Burundi abagabo babiri b’Abarundi bafatiwe ku butaka bwarwo bakekwaho kwiba amafaranga y’umucuruzi bakoreraga mu Mujyi wa Bujumbura.

Ku wa 19 Ukwakira 2021, u Burundi bwashyikirije u Rwanda abarwanyi 11 bo mu Mutwe w’Iterabwoba wa FLN, bari baherutse gufatirwa ku butaka bw’icyo gihugu.

Perezida Ndayishimiye yohereje intumwa ye mu Rwanda nyuma y’uko aheruka kurusengera, arusabira umugisha mu masengesho yo gushimira Imana no gusengera u Burundi akorwa mu mpera z’umwaka muri iki gihugu.

Aya masengesho yasabiyemo u Rwanda yasobanuye byinshi ku mubano w’ibihugu byombi umaze imyaka isaga itanu urimo agatotsi.



Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa