skol
fortebet

Perezida Paul Kagame aratangira uruzinduko muri Guinea, rwimuriwe kuri uyu wambere

Yanditswe: Monday 17, Apr 2023

featured-image

Sponsored Ad

Uruzinduko rwa Perezida Paul Kagame w’u Rwanda rwari rutegarejwe muri repubulika ya Guinea kuri iki cyumweru rwasubitswe bitunguranye, rwimurirwa kuri uyu mbere tariki ya 17 z’uku kwezi kwa 4.

Sponsored Ad

Uruzinduko rwa Perezida Paul Kagame w’u Rwanda rwari rutegarejwe muri repubulika ya Guinea kuri iki cyumweru rwasubitswe bitunguranye, rwimurirwa kuri uyu mbere tariki ya 17 z’uku kwezi kwa 4.

Ni nyuma y’uko umukuru w’u Rwanda ashoje urundi ruzinduko rw’iminsi ibiri yagiriraga muri Benin, ahasinyiwe amasezerano 9 y’ubufatanye hagati y’u Rwanda na Benin.

Ntabyinshi byatangajwe ku izi mpinduka z’uruzinduko rwo muri Guinea.

Ibiro by’umukuru w’igihugu cya Guinea (Conakry) nibyo byemeje aya makuru y’isubikwa ry’uru rugendo rwo kuri iki cyumweru.

Itangazo rigaragara ku rubuga rwa twitter rwa perezidance ya Guinea rivuga ko uruzinduko rwa Perezida Kagame rwimuriwe kuri uyu wa mbere, kugeza kuwa kabiri tariki ya 18 z’uku kwezi.

Rivuga ko akimara gusesekara ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cyitiriwe Ahmed Sekou Toure, aza kwakirwa na Perezida w’inzibacyuho wa Guinea, ariwe Colonel Mamadi Doumbouya.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa