skol
fortebet

Perezida Paul Kagame asoje uruzinduko rw’iminsi ibiri yagiriye muri Mozambique

Yanditswe: Saturday 25, Sep 2021

featured-image

Sponsored Ad

Perezida Paul Kagame asoje uruzinduko rw’iminsi ibiri yagiriye muri Mozambique nyuma yo kwitabira umuhango wo kwizihiza Umunsi w’Ingabo muri icyo gihugu wabereye kuri Stade ya Pemba.

Sponsored Ad

Imbere ya Perezida Kagame na mugenzi we Filipe Nyusi, Ingabo za Mozambique zakoze akarasisi mu muhango wo kwizihiza Umunsi w’Ingabo muri icyo gihugu wabereye kuri Stade ya Pemba.

Muri aka karasisi hanerekanywe ibikoresho by’intambara birimo imodoka n’indege bya gisirikare.

Mbere y’aho abakuru b’ibihugu byombi bari babanje kugirana ikiganiro n’abanyamakuru cyibanze ku mubano mwiza w’ibihugu byombi byatabaranye aho bikenewe.

Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rwagiye gutanga umusanzu warwo nk’igihugu cya Afurika gishakira ineza umugabane, rugenda rugiye gutabara igihugu cy’inshuti nyuma yo kwitabazwa.

Yavuze ko kubera iyo mpamvu ingabo z’u Rwanda zitari muri icyo gihugu ku
bw’impanuka, ari nayo mpamvu zikora ibishoboka byose ngo ubutumwa bwazijyanye busohozwe neza, ikibazo kirangire.

Ati “Ingabo z’u Rwanda ntabwo ziri muri Mozambique ku bw’impanuka, zaratumiwe kandi zatumiwe gufatanya na bagenzi bacu bo muri Mozambique ngo bakemure ikibazo. Nta n’umwe wakwifuza ko ibi bibazo bikomeza kuba hano, niko natwe tudashaka kuhaguma burundu, twizeye ko ikibazo turi gufatanya gukemura hano muri Mozambique nacyo kitazahaguma burundu.”

Perezida Kagame yavuze ko ingabo z’u Rwanda zitagiye kurinda umushinga cyangwa umutungo w’umuntu runaka muri Mozambike, ahubwo bagiye gufasha kugarura umutekano mu gihugu.

Ibi yabigarutseho nyuma y’ibihuha byavugaga ko Ingabo z’u Rwanda zagiye kurinda ibikorwa bya sosiyete y’Abafaransa, Total Energies, byakomwe mu nkokora n’ibitero by’iterabwoba muri Cabo Delgado.

Ati “Ntabwo twaje hano gushakira umutekano umushinga runaka cyangwa umutungo w’umuntu, twaje hano kugarura ituze ry’igihugu muri aka gace ka Cabo Delgado, nibyo turi gukora. Ibindi byasabwa, ni umukoro wa Mozambique.”

Perezida Nyusi wa Mozambique yongeye gushima ubufasha ingabo z’u Rwanda zahaye iz’igihugu cye mu kugarura umutekano muri Cabo Delgado, avuga ko ibikorwa bikomeje kugira ngo abari baravuye mu byabo babisubiremo.

Abanyamakuru bamubajije impamvu byafashe igihe kinini ngo Mozambique yitabaze amahanga arimo n’u Rwanda mu kurwanya ibyihebe, avuga ko babanje gukora isesengura ry’uburyo ikibazo giteye.

Ati “Igitero cya mbere cyabaye mu 2017 ariko ibimenyetso twari twaratangiye kubibona guhera mu 2012 cyane cyane muri kariya gace ka Mocimboa da Praia. Byadusabye gukora iperereza ryimbitse. Ni cyo cyari ingenzi cyane mbere yo gusaba u Rwanda, Zimbabwe cyangwa se undi, ngo tugende tuzi neza icyo baje gukora.”

Yakomeje agira ati “Mu 2017 ubwo ibitero byagabwaga, twatangiye tubyita amazina atandukanye ngo ni ibitero, inyeshyamba kugeza ubwo tuje kubona ko ari iterabwoba. Twabanje kurwana nabyo ngo turebe ko uburyo bw’ibiganiro dusanzwe dukoresha bushoboka, bigera aho tubona ko bidashoboka.”

Perezida Nyusi yavuze ko muri uko kwiga ku kibazo, aribwo baje gusanga ko bakeneye ubufasha bw’ibindi bihugu.

Ati “ Twashakaga ko bikemuka ariko bigakemuka mu buryo bwa nyabyo , kuko iyo haza kubamo amakosa , byari kutugiraho ingaruka. Byasabye umwanya kuko iterabwoba ntiwarirwanya wenyine.”

Perezida Nyusi yavuze ko icyo bifuza ari uko ubuzima bugaruka muri Cabo Delgado, imishinga y’iterambere irimo n’uwa Total igasubukurwa, abaturage bakagezwaho ibikorwaremezo bagatera imbere.

Kuva mu 2017 ubwo Intara ya Cabo Delgado yibasirwaga n’ibyihebe, abasaga 3000 bamaze kuhasiga ubuzima mu gihe abasaga ibihumbi 800 bavuye mu byabo.

Iki gihugu kiri mu Majyepfo ya Afurika cyoherejwemo Ingabo z’u Rwanda n’Abapolisi 1000 batanga umusanzu mu guhashya imitwe y’iterabwoba no kubungabunga amahoro muri Cabo Delgado.




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa