skol
fortebet

Perezida Paul Kagame yahaye igisubizo abasaba ko Rusesabagina arekurwa

Yanditswe: Tuesday 12, Oct 2021

featured-image

Sponsored Ad

Perezida Paul Kagame yabwiye abasaba ko Paul Rusesabagina arekurwa ko u Rwanda rufite inshingano zo kurengera ubuzima bw’abaturage barwo,ko bagomba kumenya ko ubuzima bw’Abanyarwanda bufite agaciro nk’uko ubw’Ababiligi n’Abanyamerika na bwo bufite agaciro.

Sponsored Ad

Perezida Kagame yabigarutseho mu kiganiro yatanze mu nama ngarukamwaka yiga ku mutekano iri kubera i Doha muri Qatar yitwa Global Security Forum 2021, yitabiriye mu buryo bw’ikoranabuhanga.

Perezida Kagame yavuze ko ibihugu n’imiryango bikomeje gusaba ko Paul Rusesabagina wahamijwe ibyaha by’iterabwoba yarekurwa, bititaye ku bagizweho ingaruka n’ibikorwa bye bibi.

Perezida Kagame ati “Ntabwo bavuga ko batabizi, ariko ni nk’aho barimo kuvuga ngo muhagarike ibindi byose, mubyibagirwe, turashaka ko uyu mugabo arekurwa. Natwe tukavuga ngo OK, iyi miryango, ibi bihugu birakomeye ariko ntekereza ko tugomba kwita ku mutekano w’abaturage bacu, kandi tuzabikora twisunze amategeko kandi dukomeje.”

“Bashobora gukomeza kuvuga inkuru za Hollywood, ariko iyo bigeze ku bintu bizanamo ubuzima bwacu, ubuzima bwacu buradushishikaje cyane nk’uko ubuzima bushishikaje u Bubiligi, Leta Zunze Ubumwe za Amerika cyangwa undi wese.”

Mu minsi ishize nibwo aba badepite b’inteko y’Ubumwe bw’Uburayi bafashe umwanzuro usaba ko Rusesabagina arekurwa aho wemejwe ku bwiganze bw’amajwi 660 kuri abiri ya Oya ndetse n’ukwifata kwa 18.

Irekurwa n’icyurwa mu Bubiligi rya Rusesabagina, abo badepite bavuga ko bikwiye gukorwa nk’igikorwa cy’ubutabazi hatitawe ku kuba ari umwere cyangwa se ahamwa n’ibyaha.

Paul Rusesabagina umunyarwanda ufite ubwenegihugu bw’Ububiligi wamenyekanye cyane muri Filimi Hotel Rwanda, aheruka gukatirwa igifungo cy’imyaka 25 nyuma yo guhamwa n’ibyaha by’iterabwoba mu rubanza rutavuzweho rumwe.

Ku wa 20 Nzeri 2021 nibwo Urukiko rukuru – Urugereko ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imbibi – rwakatiye Rusesabagina gufungwa imyaka 25 nyuma yo kumuhamya ibyaha by’iterabwoba.

Ni ibyaha bifitanye isano n’umutwe wa MRCD/FLN, wagabye ibitero mu turere twegereye ishyamba rya Nyungwe mu myaka ya 2018 na 2019, bikica abaturage, bigasahura ndetse bigatwika imitungo yabo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa