skol
fortebet

Perezida Rajoelina yahishuye ikintu gikomeye ashimira Perezida Kagame

Yanditswe: Monday 07, Aug 2023

featured-image

Sponsored Ad

Perezida Andry Rajoelina wa Madagascar yavuze ko yishimiye ubuyobozi bwa Perezida Kagame kubera ukuntu bwagerageje kunga Abanyarwanda bari baracitsemo ibice.

Sponsored Ad

Ibi yabitangaje uyu munsi ubwo yari amaze kwakirwa na Perezida Kagame mu Rwanda aho ari kugirira uruzinduko rw’iminsi itatu.

Yagize ati "Njye ku giti cyanjye ndashaka gushimira ubuyobozi bwa Perezida Paul Kagame kuko ntibyoroshye gufata no guhindura igihugu cyacitsemo ibice, ariko Perezida Paul Kagame yashoboye guhuriza hamwe, guhuza abaturage bari baracitsemo ibice. "

Yakomeje avuga ko ubu u Rwanda ari igihugu cy’intangarugero mu miyoborere muri Afurika ndetse giteye imbere mu ngeri nyinshi zirimo ubukungu,ikoranabuhanga n’ibindi.

Perezida Rajoelina yasuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rwa Kigali,asobanurirwa byinshi ku mateka mabi u Rwanda rwanyuzemo.

Perezida Paul Kagame yakiriye mu biro bye, Village Urugwiro, mugenzi we wa Madagascar, Andry Nirina Rajoelina, bagirana ibiganiro byibanze ku mubano w’ibihugu byombi ndetse n’uko warushaho kwagurwa.

Guverinoma y’u Rwanda n’iya Madagascar byasinyanye amasezerano y’ubufatanye no koroherezanya mu bijyanye n’ubucuruzi n’ishoramari, n’andi y’ubufatanye hagati y’inzego z’abikorera ku mpande zombi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa