skol
fortebet

Perezida Tshisekedi yasabye Boris Johnson gukoresha CHOGM mu kotsa igitutu u Rwanda

Yanditswe: Saturday 18, Jun 2022

featured-image

Sponsored Ad

Leta ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo irasaba Minisitiri w’intebe w’Ubwongereza Boris Johnson gukoresha inama itangira i Kigali ku wa mbere y’umuryango wa Commonwealth (CHOGM 2022) nk’uburyo bwo kotsa igitutu Perezida Paul Kagame agakura abasirikare b’u Rwanda mu burasirazuba bwa Congo.
Itangazo rigenewe abanyamakuru rya minisiteri y’itangazamakuru ya DR Congo ryo ku wa gatanu risubiramo amagambo ya Perezida Félix Tshisekedi agira ati:
"Umutekano mu burasirazuba bw’igihugu ukomeje kuba mubi, (...)

Sponsored Ad

Leta ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo irasaba Minisitiri w’intebe w’Ubwongereza Boris Johnson gukoresha inama itangira i Kigali ku wa mbere y’umuryango wa Commonwealth (CHOGM 2022) nk’uburyo bwo kotsa igitutu Perezida Paul Kagame agakura abasirikare b’u Rwanda mu burasirazuba bwa Congo.

Itangazo rigenewe abanyamakuru rya minisiteri y’itangazamakuru ya DR Congo ryo ku wa gatanu risubiramo amagambo ya Perezida Félix Tshisekedi agira ati:

"Umutekano mu burasirazuba bw’igihugu ukomeje kuba mubi, ahanini kuko u Rwanda rushaka kwigarurira ubutaka bwacu, bukize kuri zahabu, coltan na cobalt, ngo bubicukure ku bw’inyungu bwite zarwo.

"Iyi ni intambara y’ubukungu yo kurwanira umutungo, irwanwa n’ibico by’iterabwoba by’u Rwanda".

Iryo tangazo rya minisiteri y’itangazamakuru rivuga ko DR Congo ifite "uburenganzira bwo gusaba ko abaturanyi bubaha ubutaka bwacu", risubiramo amagambo ya Perezida Tshisekedi agira ati:

"Turasaba abafatanyabikorwa bacu bo mu mahanga, muri Afurika, Amerika ndetse cyane cyane Ubwongereza kwamagana iki gitero, no kotsa igitutu u Rwanda ngo rukure abasirikare barwo ku butaka bwacu".

Tshisekedi avuga ko kubera amasezerano ajyanye no kohereza mu Rwanda abasaba ubuhungiro mu Bwongereza ibyo bihugu byagiranye mu kwezi kwa kane, afite icyizere ko Minisitiri w’intebe Johnson azayakoresha "agashobora kugira ijambo" ku Rwanda.

Mu bihe byashize, Perezida Kagame yumvikanye avuga ko u Rwanda rudakorera ku gitutu cy’umuntu uwo ari we wese.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa