skol

Perezida w’umudamu utegeka Hongiriya yatangiye uruzinduko mu Rwanda

Yanditswe: Sunday 16, Jul 2023

featured-image

Kuri iki Cyumweru Perezida wa Hongiriya KATALIN Novak yatangiye uruzinduko rw’iminsi ibiri mu Rwanda, akaba yanakiriwe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame.

Mu masaha ya nyuma ya saa sita Perezida NOVAK yakiriwe mu ngoro y’ibiro by’Umukuru w’Igihugu Village Urugwiro na mugenzi we w’u Rwanda Paul KAGAME, indirimbo zubahiriza ibihugu byombi ziraririmbwa.

Perezida Katalin Novak abaye Perezida wa mbere wa Hongiriya usuye u Rwanda mu mateka y’ibihugu byombi ndetse U Rwanda rukaba rubaye igihugu cya mbere cyo muri Afurika asuye kuva yaba Perezida wa Hongiriya umwaka ushize, ibintu avuga ko atari impanuka.

"Impamvu nahisemo ko u Rwanda ruba igihugu cya mbere nsuye ni uko nashakaga kwirebera ubwange uburyo u Rwanda rwateye imbere muri iyi myaka hafi mirongo ishize. Ni ibintu rero nabashije kwibonera ubwanjye kuko nagize amahirwe yo guhura n’Abanyarwanda n’imiryango yabo nirebera uburyo mugeze kure ugereranyije n’ahantu kure mwahereye."

Perezida Novak avuga ko amateka ashaririye u Rwanda rwanyuzemo ndetse n’aho rumaze kugera mu iterambere ari ibintu by’agaciro kandi byo gushimwa.

"Urebye kandi amateka yanyu ashaririye ni byiza gushima kurushaho intambwe mwateye nyuma. Ni ibintu bikwiye gushimwa kubera imiyoborere yawe n’umuhate wawe[ Avuga kuri Perezida KAGAME]."

Perezida wa Hongiriya kandi yashimiye Umukuru w’igihugu cy’u Rwanda uruhare yagize mu iterambere ndetse no kuba yaraharaniye iterambere ry’umugore. Yamushimiye kandi kuba yaramutumiye mu nama ya Women Deliver izabera i Kigali kuva kuri uyu wa Mbere.

" Ndifuza rero kugushimira ku bw’umuhate no kwiyemeza kwawe n’ikipe yawe. Ndifuza kandi kugushimira ubutumire wampaye bwo kwitabira inama ya Women Deliver kuko nabyo birerekana icyerekezo dusangiye cyo kongererera ubushobozi abagore, nanagushimira ibyo umaze gukora muri urwo rwego mu Rwanda."

Abakuru b’ibihugu byombi bagiranye ibiganiro mu muhezo byakurikiwe no gushyira umukono ku masezerano y’ubutwererane mu nzego 2 zirimo urw’uburezi n’amahugurwa ku mikoreshereze y’ingufu za nikereyeri mu bikorwa bigamije amahoro.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa