skol
fortebet

Perezida wa Centrafrique ategerejwe mu Rwanda kuri uyu wa Kane

Yanditswe: Wednesday 04, Aug 2021

featured-image

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Kane, taliki ya 5 Kanama 2021, biteganyijwe ko Perezida wa Repubulika ya Santarafurika Faustin-Archange Touadéra azagera mu Rwanda, mu ruzinduko rugamije gushimangira umubano w’ibihugu byombi n’ubutwererane mu nzego zitandukanye.

Sponsored Ad

Bivugwa ko uru ruzinduko rugamije gushimangira ubufatanye buriho nko mu rwego rw’umutekano ndetse n’ubufatanye bw’abikorera no gukomeza kwagura amahirwe y’ubutwererane mu mu kurushaho gushimangira umubano.

Muri Gashyantare uyu mwaka, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa CAR Sylvie Baïpo Temon yagiriye uruzinduko rw’akazi mu Rwanda, aho ibihugu byiyemeje kwimakaza ubufatanye kugira ngo bikomeze gutera inkunga ingamba zo kubungabunga amahoro muri Santaradurika no kuyobora abaturage mu iterambere rirambye.

U Rwanda ni umwe mu bagize uruhare runini mu butumwa bw’Amahoro bw’Umuryango Abibumbye muri Santarafurika (MINUSCA) kuva mu 2014, by’umwihariko rukaba ruherutse no kohereza itsinda ry’ingabo zishinzwe kunganira ibikorwa byo kugarura umutekano muri iki gihugu binyuze mu bufatanye bw’ibihugu byombi.

Muri iki Cyumweru, Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda (RDF) bwatangiye kohereza Batayo y’inyongera y’abasirikare 750 mu butumwa bwa MINUSCA.

Mu kwezi k’Ukwakira 2019 ni bwo Perezida Kagame aheruka kugirira uruzinduko rw’umunsi umwe muri Santarafurika, we na Perezida Touadéra bakaba barahagarariwe isinywa ry’amasezwerano arimo ajyanye n’ubufatanye mu bya gisirikare, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro n’ibikomoka kuri Peteroli hamwe n’ajyanye n’ubufatanye mu guteza imbere ishoramari.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa