skol
fortebet

Perezida wa Centrafrique yageze mu Rwanda mu ruzinduko rw’iminsi 4

Yanditswe: Thursday 05, Aug 2021

featured-image

Sponsored Ad

Perezida wa Centrafrique, Faustin-Archange Touadéra, yatangiye uruzinduko rw’iminsi ine mu Rwanda kuri uyu wa Kane tariki ya 5 Kanama 2021.Ku kibuga cy’indege yakiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga,Dr.Vincent Biruta.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame nawe yakiriye muri Village Urugwiro mugenzi we wa Centrafrique, Faustin-Archange Touadéra.
Bakomereje mu biganiro biri kubera mu muhezo biza gukurikirwa n’isinywa ry’amasezerano ndetse n’ikiganiro n’abanyamakuru.
Hateganyijwe (...)

Sponsored Ad

Perezida wa Centrafrique, Faustin-Archange Touadéra, yatangiye uruzinduko rw’iminsi ine mu Rwanda kuri uyu wa Kane tariki ya 5 Kanama 2021.Ku kibuga cy’indege yakiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga,Dr.Vincent Biruta.

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame nawe yakiriye muri Village Urugwiro mugenzi we wa Centrafrique, Faustin-Archange Touadéra.

Bakomereje mu biganiro biri kubera mu muhezo biza gukurikirwa n’isinywa ry’amasezerano ndetse n’ikiganiro n’abanyamakuru.

Hateganyijwe gahunda nyinshi zirimo isinywa ry’amasezerano atandukanye.

Muri uru ruzinduko biteganywa ko Perezida Faustin-Archange Touadéra asura Ingoro Ndangamateka y’Urugamba rwo guhagarika Jenoside iri mu nyubako y’Inteko Ishinga Amategeko ku Kimihurura, mbere yo kwakirwa mu musangiro na Perezida Paul Kagame.

Ku wa 6 Kanama 2021 azasura Umudugudu w’Icyitegererezo wa Kinigi uzwi nka ‘Kinigi IDP Model Village’ watashywe ku wa 4 Nyakanga 2021 ku munsi wo Kwibohora. Ucumbikiye imiryango 144.

Perezida Faustin-Archange Touadéra yakiriwe ku kibuga cy’indege Mpuzamahanga cya Kigali na Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga, Dr Vincent Biruta.

U Rwanda na Centrafrique bifitanye umubano ushingiye ku bufatanye mu nzego z’umutekano n’ubucuruzi.

U Rwanda ruherutse gutangiza ingendo z’indege zarwo mu Murwa mukuru Bangui, kandi ba Minisitiri b’ububanyi n’amahanga b’ibihugu byimbi baherutse kugendererana.

Touadéra w’imyaka 63 warahiriye kuyobora Centrafrique muri manda ya kabiri muri Werurwe mu 2021, asuye u Rwanda mu gikorwa gisa nko gushimira uko yafashijwe n’Ingabo z’u Rwanda gucunga umutekano mu matora yamugejeje ku butegetsi aheruka.

U Rwanda ni umwe mu bagize uruhare runini mu butumwa bw’Amahoro bw’Umuryango Abibumbye muri Santarafurika (MINUSCA) kuva mu 2014, by’umwihariko rukaba ruherutse no kohereza itsinda ry’ingabo zishinzwe kunganira ibikorwa byo kugarura umutekano muri iki gihugu binyuze mu bufatanye bw’ibihugu byombi.

Muri iki Cyumweru, Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda (RDF) bwatangiye kohereza Batayo y’inyongera y’abasirikare 750 mu butumwa bwa MINUSCA.

Mu kwezi k’Ukwakira 2019 ni bwo Perezida Kagame aheruka kugirira uruzinduko rw’umunsi umwe muri Santarafurika, we na Perezida Touadéra bakaba barahagarariwe isinywa ry’amasezwerano arimo ajyanye n’ubufatanye mu bya gisirikare, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro n’ibikomoka kuri Peteroli hamwe n’ajyanye n’ubufatanye mu guteza imbere ishoramari.





Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa