skol
fortebet

Perezida wa Congo Denis Sassou Nguesso yatangiye uruzinduko rw’iminsi 2 mu Rwanda

Yanditswe: Friday 21, Jul 2023

featured-image

Sponsored Ad

Perezida wa Repubulika ya Congo Denis Sassou Nguesso yatangiye uruzinduko rw’iminsi ibiri mu Rwanda kuri uyu wa Gatanu tariki 21 Nyakanga 2023.

Sponsored Ad

Perezida Denis akigera ku kibuga mpuzamahanga cya Kanombe yakiriwe na Perezida w’u Rwanda Paul Kagame mu cyubahiro gihabwa Abakuru b’Ibihugu na Guverinoma basura Rwanda.
Perezida wa Congo yaje mu Rwanda mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi 2.

Biteganyijwe ko abakuru b’ibihugu byombi kandi baragirana ibiganiro mu muhezo ibizwi nka tête-à-tête nyuma bayobore ibiganiro byaguye bihuza intumwa z’ibihugu byombi.

Ibyo biganiro birakurikirwa n’ibibahuza n’ikiganiro bagirana n’Abanyamakuru.

Muri uru ruzinduko rwa Perezida wa Congo Denis Sassou Nguesso kandi mu masaha y’igicamunsi arasura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruherereye ku Gisozi ndetse ageze ijambo ku bagize Inteko ishinga amategeko.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa