Perezida wa Guinea-Bissau, Umaro Sissoco Embaló, amaze kugera ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali aho aje mu ruzinduko rw’akazi mu Rwanda.
Perezida wa Guinea-Bissau, Umaro Sissoco Embaló uje mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi 3 mu Rwanda, akigera ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali yakiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane,Vincent Biruta.
Biteganyijwe ko uretse ibiganiro ari bugirane na Perezida Kagame, uyu Mukuru w’Igihugu ari bunasure Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi.
Perezida Kagame na Umaro Sissoco Embaló baherukaga guhura muri Gashyantare aho bombi bari bitabiriye umuhango wo gutaha Stade Abdoulaye Wade iri mu Mujyi wa Dakar.
Perezida Umaro Sissoco Embaló agiriye uruzinduko mu Rwanda nyuma y’iminsi mike yugarijwe n’ibibazo by’umutekano muke byatumye muri Gashyantare haburizwamo igikorwa cyo gushaka ku muhiriza ku butegetsi.
Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN