skol
fortebet

Perezida wa Sena y’u Rwanda n’iy’u Burundi bahuje urugwiro ubwo bahuriraga I Vienne

Yanditswe: Wednesday 08, Sep 2021

featured-image

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Gatatu, Perezida wa Sena y’u Rwanda,Hon Iyamuremye Augustin yagiranye ibiganiro na Perezida wa Sena y’ u Burundi,Sinzohagera Emmanuel,bahuriye i Vienne muri Autriche mu nama yari yahuje ba Perezida b’inteko zishinga amategeko.

Sponsored Ad

Aba bombi baganiriye ku mubano w’ibihugu byombi.Aba bayobozi bishimira ubushake bwa Politiki n’intambwe imaze guterwa mu kunoza umubano hagati y’u Rwanda n’u Burundi.

Perezida wa Sena y’u Rwanda n’iy’u Burundi biyemeje gutsura umubano ku rwego rw’Inteko Zishinga Amategeko, no gushyigikira Guverinoma z’Ibihugu mu bushake zifite bwo gukemura ibibazo bibangamiye umubano w’Ibihugu byombi.

Perezida wa Sena y’u Rwanda akaba yaboneyeho gutumira mugenzi we mu nama y’inteko zishinga amategeko Inter-Parliamentary Union izabera i Kigali mu Ukwakira 2022.

Mu mpera z’icyumweru gishize, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yavuze ku mubano w’u Rwanda n’u Burundi ugenda urushaho kunozwa hashingiwe ku bushake n’imbaraga byashyizwe mu kuvugurura uwo mubano ku mpande z’ibihugu byombi, mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru n’abaturage.

Kuva mu 2015,nta munyarwanda werekezaga mu Burundi mu gihe nta n’Umurundi wazaga mu Rwanda.Icyakora umukino waraye uhuje u Rwanda muri Volleyball n’u Burundi wabaye uwa mbere wongeye guhuza ibi bihugu byombi.

Amakimbirane y’u Rwanda n’u Burundi yahereye mu 2015, ubutegetsi bwa buri ruhande bwagiye bushinja urundi kugambirira kubugirira nabi.

Mu myaka micye ishize ubwo byari bikomeye habayeho no kurasana kwa hato na hato hagati y’ingabo z’ibi bihugu ku bice byegereye imipaka.

Kuva mu mpera z’umwaka ushize abaperezida berekanye ubushake bwo kongera kubana neza, mu mezi macye ashize bavuze amagambo meza no kugenderanira kwa politiki biratangira.

Mu kwezi kwa karindwi, u Rwanda rwohereje minisitiri w’intebe mu birori by’ubwigenge bw’u Burundi, Perezida Evariste Ndayishimiye yavuze ko ibi ari "nk’igitangaza [Abarundi] babonye".

Ubu u Burundi nabwo bwohereje ikipe y’igihugu mu gikombe cya Africa i Kigali, ibintu byasaga n’ibidashoboka mu myaka ishize ubwo ubushyamirane bwari burimbanyije.

Bikomeje kunugwanugwa kandi ko mu gihe cya vuba aha hazaba urugendo rw’umutegetsi mukuru wo mu Burundi mu Rwanda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa