skol
Kigali

Perezida w’inzibacyuho wa Tchad yasoje uruzinduko yagiriraga mu Rwanda

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 19 March 2022

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu, Minisitiri w’Intebe, Dr. Edouard Ngirente yaherekeje Umukuru w’Inama ya gisirikare iyoboye inzibacyuho akaba na Perezida wa Tchad, Gen. Mahamat Idriss Déby Itno, wasoje uruzinduko rw’iminsi ibiri yagiriraga mu Rwanda.

Ku munsi w’ejo nibwo Gen. Mahamat Idriss Déby Itno yageze mu Rwanda,nyuma aza guhura na Perezida Kagame muri Village Urugwiro.

Perezida Kagame yakiriye Gen. Mahamat muri Village Urugwiro bagirana ibiganiro byabaye mu muhezo.

Nyuma y’ibiganiro Perezida Kagame yavuze ko ’ibyo Abanyarwanda banyuzemo byerekanye ko ubwiyunge ari urugendo rugomba gukorwa ntawe uhejwe’, yizeza mugenzi we ko u Rwanda rwiteguye gusangira amasomo na Tchad muri iyi nzira y’ubwiyunge.

Ati "Amasezerano y’ubufatanye rusange ari businywe uyu munsi, ni amahirwe yo gukomeza kungurana no gusangira amasomo... Iki ni igihe kiboneye cyo kongera imbaraga mu mubano wacu no gushimangira ubufatanye mu ngeri zitandukanye twese twungukiramo".

Tchad iri guca mu bihe bikomeye byo kubaka ubukungu n’imibereho myiza nyuma y’igihe kirekire cy’amakimbirane. Iyi ni inzira u Rwanda rwanyuzemo ku buryo rufite byinshi byo kwigisha ibindi bihugu.

Perezida Kagame akaba yijeje Gen. Mahamat ubufatanye bwa hafi cyane n’igihugu cye mu guhangana n’ingaruka za Covid-19 ndetse n’ibibazo by’umutekano muke.

Ati "Twese tugomba guhuza imbaraga zacu tugahangana n’ibibazo rusange dufite, ku bw’ibyo, u Rwanda rwiteguye kugira ubufatanye bwa hafi cyane na Tchad".

Yashimiye Perezida Kagame uko yayoboye AU by’umwihariko mu guharanira ko habaho isoko rusange rya Afurika, gufungurira amarembo Abanyafurika bose bakaba bisanga mu Rwanda batabanje gusabwa kwishyura Viza. Yavuze ko Tchad na yo yatangiye iki gikorwa cyiza kandi Afurika yose igomba kubikurikiza.



Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Mgr Papias Musengamana yaramburiweho ibiganza mu umuhango wo kumuha...

Kuri uyu wa Gatandatu kuri Stade ya Gicumbi muri Diyosezi ya Byumba,...
14 May 2022 0

Perezida ndayishimiye yatangaje ikizatuma umubano w’Uburundi n’u Rwanda uba...

Perezida Ndayishimiye yavuze ko Gitega na Kigali bari gukora uko bashoboye...
14 May 2022 1

Hasohotse andi makuru y’umusore wigeze kurega Bamporiki kumwambura

Hasohotse andi makuru kuri Bamporiki Edouard uherutse guhagarikwa ku...
10 May 2022 1

Perezida Kagame yavuze byinshi ku buzima bwe na Gen.Rwigema n’uburyo...

Perezida Kagame yageze ku rugamba aturutse muri Leta Zunze Ubumwe za...
10 May 2022 1

Byagendekeye bite abandi banya Politiki bahagaritswe mu buryo bumwe nk’ubwa...

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Bamporiki...
5 May 2022 0

Icyatumye Hon Bamporiki Edouard afungwa cyamaze kumenyekana

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rwemeje ko Bamporiki Edouard wari...
5 May 2022 1