PL yunze mu rya PSD ku ngingo yo kuzashyigikira Paul Kagame mu matora
Yanditswe: Sunday 04, Jun 2017
Nyuma y’ umunsi umwe gusa ishyaka riharanira Demukarasi n’ imibereho myiza y’ abaturage PSD ritangaje ko umukandida waryo mu matora ya Perezida wa Repubulika ari imbere ari Paul Kagame, mugenzi waryo PL, Ishyaka riharanira ukwishyira ukizana kwa buri muntu naryo ryatangaje umukandida waryo ari Paul Kagame.
PL yatangarije uyu mwanzuro muri kongere idasanzwe y’ ishyaka yateranye kuri uyu wa 4 Kamena 2017. Abayoboke ba PL bitabiye iyi kongere bose bashyigikiye umwanzuro wo guhagararirwa na Kagame (...)
Nyuma y’ umunsi umwe gusa ishyaka riharanira Demukarasi n’ imibereho myiza y’ abaturage PSD ritangaje ko umukandida waryo mu matora ya Perezida wa Repubulika ari imbere ari Paul Kagame, mugenzi waryo PL, Ishyaka riharanira ukwishyira ukizana kwa buri muntu naryo ryatangaje umukandida waryo ari Paul Kagame.
PL yatangarije uyu mwanzuro muri kongere idasanzwe y’ ishyaka yateranye kuri uyu wa 4 Kamena 2017. Abayoboke ba PL bitabiye iyi kongere bose bashyigikiye umwanzuro wo guhagararirwa na Kagame mu matora.
Nubwo aya mashyaka yombi yamaze kwemeza ko umukandida wayo ari Paul Kagame, ishyaka FPR – inkotanyi ntabwo riremeza niba Paul Kagame ariwe uzarihagararira.
Gusa kuba itegeko nshinga ryaravuguruwe mu mpera za 2015, hashingiwe ku busabe bw’ abaturage bifuzaga ko Perezida Kagame yakomeza kuyobora u Rwanda, no kuba Perezida Kagame yaremereye abaturage ko atakwanga icyo bamusabye, birashoboka cyane ko FPR ariwe mukandida izatanga.
Mu turere twa Kicukiro na Gasabo abayoboke ba FPR yasabye ko Paul Kagame yazabahagarira mu matora.
Mu matora y’ umukuru w’ igihugu yabaye muri 2010, PSD yari ihagarariwe na Dr Ntawukuriryayo Jean Damascene naho PL ihagarariwe na Prosper Higiro.
Ibitekerezo
Mu Rwanda ntamashyaka ahari.
Mu Rwanda hari ishyaka rimwe. Ayandi n’amazina gusa.