![featured-image](http://umuryango.rw/local/cache-vignettes/L468xH500/arton73885-8f41f.jpg?1707868540)
Polisi y’u Rwanda imaze gutangaza ko yashyizeho umuvugizi wayo mushya witwa ACP Boniface Rutikanga.
Uyu asimbuye kuri uyu mwanya CP John Bosco Kabera wahawe izi nshingano mu Ukwakira 2018.
Polisi y’Igihugu yashyize Commissioner of Police (CP) Kabera John Bosco ku mwanya w’ubuvugizi bwayo, asimbuye CP Theos Badege kuwa 29 Ukwakira 2018.
Polisi y’u Rwanda yashyizeho Umuvugizi wayo mushya witwa, ACP Boniface Rutikanga akaba asimbuye CP John Bosco Kabera.
CP John Bosco Kabera wabaye Umuvugizi wa Polisi mu mwaka wa 2018 asimbuye CP Theos Badege ni umwe mu babanye neza n’Itangazamakuru by’umwihariko yafashishe igihugu cyane mu bihe byari bikomeye bya Covid-18.
Kabera benshi ntibazamwibagirwa atanga amabwiriza ya Guma mu Rugo, “Kugera mu Rugo ni saa moya (19hoo)!” no gutanga ubukangurambaga cye ku baturage n’abatwara ibinyabiziga abigisha uburyo ibyapa byo mu muhanda byubahirizwa
Yanagaragaye cyane mu bikorwa by’ubukangurambaga bya Polisi birimo nko kurwanya inkongi, Gereya Amahoro n’ibindi, akaba ari umugabo ukunda kuvuga aseka.
Mu yindi mirimo yakoze, CP Kabera yayoboye Ishuri rya Polisi y’u Rwanda rya Gishali.
ACP Boniface Rutikanga Umuvugizi mushya wa Polisi y’Igihugu, yari ashinzwe ishami rerabana n’ibikorwa by’abajya mu butumwa bw’amahoro bwa UN.
Yakoreye ku cyicaro cya UN i New York mu ishami rya Polisi imyaka itandatu (6).
ACP Boniface Rutikanga yagizwe Umuyobozi w'ishami rishinzwe Itangazamakuru n'Inozabubanyi, akaba n'Umuvugizi mushya wa Polisi y'u Rwanda. pic.twitter.com/zYK2SPkKmJ
— Rwanda National Police (@Rwandapolice) August 30, 2023
Ibitekerezo
kaze neza mumirimo yawe mishya Mr Rutikanga
Ikibazo mfite kabera wacu ko twamukundaga mumujyanyehe murimake muduhaye amakuru ariko ntituzi umwanya bashyizeho kabera gusa ndababaye😭