skol
fortebet

Perezida Paul Kagame yasubije wa mukobwa wakubitiwe mu ruhame n’umuherwe ufite na Televiziyo mu Rwanda ntahabwe ubutabera

Yanditswe: Wednesday 11, Sep 2019

Sponsored Ad

Kuwa 5 Nzeri nibwo umukobwa witwa Diane Kamari yanditse ku rukuta rwe rwa Twitter ko yakubiswe n’umuherwe Dr.Francis ny’iri televiziyo ya GoodRich TV ,akavuga ko yanagejeje ikirego muri RIB ariko ntahabwe ubutabera.

Sponsored Ad

Mu kugaragaza akarengane yahuye nako, yibazaga niba kuba yarakubiswe n’umukire ufite amafaranga ndetse anaziranye n’abantu benshi bishobora gutuma uwo yahohoteye atahabwa ubutabera buboneye.

Yagize ati"Nakubitiwe mu ruhame n’umugabo witwa Dr. Francis (GoodRich TV) kuwa 16.07.2019 mbimenyasha RIB , hashize amezi abiri atarahanwa, ese kuba umuntu afite amafaranga, anaziranye n’abantu bakomeye bimwemerera guhohoterwa ntahanwe?".

Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu ahagana ku i saa 2h11’,Nyakubahwa Paul Kagame yasubije uyu mukobwa ko bagiye kubikurikirana bakamenya impamvu ya nyayo yatumye ahohoterwa.

Ati"Tugiye kubikurikirana,kandi tumenye ibyabaye koko ndetse tubifatire umwanzuro ukwiye. Ndatunguwe niba RIB yarifite amakuru. gute batakoze icyo basabwaga gukora?

Iyo icyaha cyakorewe umwana, umubyeyi, uwo bashyingiranywe cyangwa umuntu udashoboye kwitabara kubera imiterere ye ku mubiri cyangwa mu bwenge, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu ariko kitarenze imyaka umunani n’ihazabu y’amafaranga atari munsi ya miliyoni imwe ariko atarenze miliyoni 2 Frw.

Ibitekerezo

  • Niba koko bari babizi nibamufunge pe

    Imana Itabare uRwanda rwose Idufashe ;kuko aho bigeze koko Umuntu azarengana ababishinzwe babirangarane byose babihirikire Umubyeyi wacu kandi yarabashyizeho abizeye ? Noneho RIB niyo yari isigaye ikoresha ukuri turagowe. Nanjye nararenganye Munyobore aho uyu mukobwa yanyuze kugirango agere ku Mubyeyi President Wacu.natwe tumugezeho Ibyacu.

    Ikimenyane nicyenewabo nibyo bivagira President wacu amakosa , nimenshi cyane munzego zimwe zareta , byagera mubutabera byo bikaba ikibazo gikomeye cyane , mbabwiye ibibazo nagiriye kurukiko rwibanze rwakicukoro mwakwibaza niba haramategeko bagenderaho baca imanza bikabayobera , nutrition hakwiye ingamba zikomeye , nahubundi biratanga surambi kugihugu kandi President wacu ntako atagira ngo abaturage bose bahabwe service nziza,

    Nukuri akarengane KO karahari pe,hari Abantu Batanjya bahanwa urarenga ukaruhuha ikibabaje nibimetso ntacyo bikivuze, Ubuse uyumubyeyi wacu président Twese Ntago yatugeraho gusa Dr Francis akurikiranwe

    Ahaaaa amafaranga ntiyatuma umuntu yigira intakoreka ngo ahohotere uburenganzira bw’Umuntu

    Ukoze ikosa agoimba guhanwa nkuko itegeko ribivuga ,Akarengane kagombe gacibwe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa