skol
fortebet

PS Imberakuri yabuze icyangombwa kimwe ubwo yatangaga abazayihagarrira mu matora

Yanditswe: Monday 27, May 2024

featured-image

Sponsored Ad

Ishyaka PS Imberakuri ryashyikirije Komisiyo y’Igihugu y’Amatora urutonde rw’abazarihagararira mu matora y’Abadepite ateganyjwe muri Nyakanga uyu mwaka.

Sponsored Ad

Ibyangombwa byaryo byatanzwe na Perezida w’Ishyaka PS Imberakuri Mukabunani Christine wakiriwe na Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora Oda Gasinzingwa.

Mu byangombwa yatanze habuzemo inyandiko mvugo y’abagize ubutegetsi bw’ishyaka yemeje urutonde rw’abantu 80 batanzwe, gusa Mukabunani yemeje ko bazahita bayizana.

Hon Mukabunani yahishuye impamvu batiyamamaje ku mwanya wa Perezida, ati “Ni ukugira ngo dushyire imbaraga mu kwiyamamaza ku mwanya w’ubudepite/Aho kugira ngo dutatanye imbaraga; hamwe dushyire kuri Perezida, ubundi ku badepite,twavuze ngo reka dushyire imbaraga ku kwiyamamariza ubudepite.”

Mukabunani yasobanuye ko mu gihe kiri imbere, uko imbaraga z’iri shyaka zizaba ziyongera, ari bwo rizafata umwanzuro wo gutanga umukandida ku mwanya wa Perezida.

Hari amashyaka yamaze gufata icyemezo cyo gushyigikira umukandida w’ishyaka FPR Inkotanyi, Paul Kagame, gusa Mukabunani we yasobanuye ko abanyamuryango ba PS Imberakuri bazagira amahitamo yabo bwite.

Ati “Twebwe ntabwo dufite umukandida tuzashyigikira. N’abakandida bose ntituranabamenya. Reka abantu bazabanze biyamamaze, hanyuma umuntu wese mu Imberakuri azajya areba uko abantu biyamamaje, uwo bazashyigikira ari we bazatora.”

PS Imberakuri isanzwe ifite abadepite babiri mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda; Mukabunani na Niyorurema Jean-Rène.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa