skol
fortebet

Raporo ya Human Rights Watch yikomye RDF inashinja M23 kurasa ku baturage nta kurobanura

Yanditswe: Friday 27, Sep 2024

featured-image

Sponsored Ad

Umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu, Human Rights Watch (HRW), uvuga ko muri uyu mwaka inyeshyamba za M23 n’ingabo z’u Rwanda (RDF) zarashe "nta kurobanura" mu nkambi z’abasivile no mu tundi duce dutuwe mu bucucike hafi y’umujyi wa Goma mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo.

Sponsored Ad

Muri raporo nshya uwo muryango wasohoye ejo ku wa kane, unavuga ko ingabo za DR Congo (FARDC) n’imitwe yitwaje intwaro irwana ku ruhande rwazo, zongereye ibyago ku baturage bataye ingo zabo bari mu nkambi, mu gushyira intwaro za rutura hafi yabo no mu kwinjira mu nkambi, aho zahohoteye abazituyemo.

HRW ivuga ko yasabye impande zivugwa muri iyi raporo gusubiza kuri ibyo birego ariko kugeza igihe raporo yasohokeye zari zitarasubiza.

BBC Gahuzamiryango yandikiye umuvugizi wa M23, umuvugizi wungirije wa leta y’u Rwanda n’umuvugizi wa leta ya DR Congo ibasaba gusubiza ku birego bivugwa muri iyi raporo ya HRW, kugeza ubu ntibarasubiza.

Mu kiganiro na BBC Gahuzamiryango, Clémentine de Montjoye, umushakashatsi mukuru mu ishami ry’Afurika muri HRW, yavuze ko muri iyi raporo bibanze ku byabaye kuva mu ntangiriro y’uyu mwaka, ubwo M23 na RDF bagotaga uduce dukikije umurwa mukuru Goma w’intara ya Kivu ya Ruguru, bagaca inzira zerekeza muri uwo mujyi.

Yavuze ko ibyo byatumye abaturage bagera 500,000 bari bahungiye mu nkengero za Goma babura umutekano, ahubwo bisanga hagati y’ibisasu bya rutura bya RDF na FARDC.

Kugeza ubu, muri Kivu ya Ruguru abantu bagera kuri miliyoni 2,4 bamaze kuva mu byabo kubera intambara. Bose hamwe mu gihugu, Umuryango w’Abibumbye (ONU) uvuga ko abagera kuri miliyoni 7 – ba mbere benshi kugeza ubu muri DR Congo – bamaze kuva mu byabo bahungira ahandi imbere mu gihugu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa