skol
fortebet

RDC: Bimwe mu byifuzo bya M23 byaba bitangiye gushakirwa umuti?

Yanditswe: Monday 15, May 2023

featured-image

Sponsored Ad

Guverinoma y’u Rwanda n’iya Repubulika ya demukarasi ya Congo (RDC) zahuriye mu nama yo gucyura ku bushake impunzi z’Abanyarwanda n’Abanyekongo zikiri mu bihugu byombi.

Sponsored Ad

Umuvugizi wa guverinoma y’u Rwanda wungirije, Alain Mukuralinda, yatangaje ko iyi nama iri kubera i Geneva mu Busuwisi. Ni ku cyicaro gikuru cy’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe impunzi, UNHCR, ryateguye iyi nama.

Ati: “Inama y’inyabutatu yo gucyura ku bushake impunzi za RDC ziba mu Rwanda n’iz’u Rwanda ziba muri RDC, i Genève, 15/5/2015.”

Gucyura impunzi ku bushake ni umwe mu myanzuro yafatiwe mu nama y’abakuru b’ibihugu bigize umuryango w’akarere ka Afurika y’iburasirazuba (EAC) hamwe n’intumwa y’umuryango wa Afurika yunze ubumwe, Perezida João Lourenço wa Angola, yateraniye muri Ethiopia muri Gashyantare 2023.

Aba bakuru b’ibihugu bemeza ko izi mpunzi zibaye zitashye, byatanga igisubizo kirambye ku mutekano wabuze mu burasirazuba bwa Repubulika ya demukarasi ya Congo no mu karere muri rusange.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa