skol
fortebet

RDC yafashe umwanzuro wo kwirukana Ambasaderi w’u Rwanda

Yanditswe: Sunday 30, Oct 2022

featured-image

Sponsored Ad

Ambasaderi w’u Rwanda muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo Vincent Karega, yahawe amasaha 48 ngo abe yavuye muri kiriya gihugu.
Ibi byatangajwe kuri uyu wa gatandatu nyuma y’inama yihutirwa yari iyobowe na Perezida Félix Tshisekedi ihuje inzego nkuru za gisirikare za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo
Iyi nama yagize iti“Rero, dufatiye ku bimaze gutangazwa, Inama Nkuru ya Gisirikare irasaba leta kwirukana, mu masaha 48 kuva abimenyeshejwe, nyakubahwa Vincent Karega, Ambasaderi (...)

Sponsored Ad

Ambasaderi w’u Rwanda muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo Vincent Karega, yahawe amasaha 48 ngo abe yavuye muri kiriya gihugu.

Ibi byatangajwe kuri uyu wa gatandatu nyuma y’inama yihutirwa yari iyobowe na Perezida Félix Tshisekedi ihuje inzego nkuru za gisirikare za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo

Iyi nama yagize iti“Rero, dufatiye ku bimaze gutangazwa, Inama Nkuru ya Gisirikare irasaba leta kwirukana, mu masaha 48 kuva abimenyeshejwe, nyakubahwa Vincent Karega, Ambasaderi w’u Rwanda muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo”.

Ibi birakurikira ibyerekeye intambara imaze iminsi ishyamiranyije FARDC na M23 mu Burasirazuba bwa RDC .

RDC yakomeye ku cyemezo cy’uko umutwe wa M23 ushyigikiwe n’u Rwanda,ari nayo mpamvu Amb.Karega Vincent yirukanwe.

Itangazo ry’imyanzuro yafatiwe muri iyi nama rigira riti: “Ku byegeranyo biva ku rubuga, harimo n’Ikigo Rusange cy’Ibikorwa bya gisirikare (Centre Conjoint des Opérations) gifite zadrones [za ndege zitagira abapilote] zineka, byagaragaye ko muri iyi minsi, ingabo z’igisirikare cy’u Rwanda zinjira ku bwinshi gufasha umutwe w’iterabwoba wa M23 mu rwego rwo gukora igitero gikomeye ku birindiro by’ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo”.

Inama Nkuru ya Gisirikare iributsa ko iki gitero cya M23 gifashwe mu mugongo n’igisirikare cy ’u Rwanda cyongeye guhonyora umugambi w’amahoro wa Nairobi na Luanda umaze amezi atari make”.

Kuri uyu wa gatandatu izi nyeshyamba zafashe umujyi wa Kiwandja na centre ya Rutshuru, mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru,muri kilometero 70 uvuye i Goma, umurwa mukuru w’iyi ntara.

Uriya mwazuro uri muri myinshi ikomeye yafatiwe muri iyo nama yaguye ya gisirikare (Conseil Supérieur de la Défense) yakoranyijwe na Perezida Felix Tshisekedi, kuri uyu wa Gatandatu tariki 29 Ukwakira 2022, i Kinshasa.

Ni inama isa n’iyigaga ku Rwanda, ndetse yasabye ko hafatwa ingamba nshya zirimo guhagarika ko abantu baturutse muri iki gihugu binjira muri RDC.

Yasabye abanyagihugu kwirinda “amagambo ayo ari yo yose, ubugizi bwa nabi cyangwa ivangura ku banyagihugu bavuga ururimi rw’ikinyarwanda kugira ngo umwanzi ntabone urwaho”, igasaba inzego zibishinzwe ko kureberera iki cyifuzo.

U Rwanda rwakomeje guhakana ko rufasha M23 ndetse rumenyesha iki gihugu gituranyi ko ikibazo cy’uyu mutwe kiyireba ari nayo igomba kugikemura.

Imyanzuro y’inama y’i Kinshasa ivuga ko byagaragagaye ko "mu minsi ishize hari abasirikare benshi b’u Rwada binjiye ku butaka bwa Congo, kugira ngo bafashe M23 igabe ibitero ku birindiro byose bya FARDC."

Ibyo byanagendeweho mu myanzuro yose yafashwe mu kwikoma u Rwanda.

Iyi nama yasabye ko hoherezwa ubufasha buhagije mu burasirazuba bw’igihugu, ku baturage barimo kuvanwa mu byabo n’intambara.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa