skol
fortebet

Repubulika ya Congo itegereje Perezida Kagame mu ruzinduko rw’akazi

Yanditswe: Monday 11, Apr 2022

featured-image

Sponsored Ad

Perezida Kagame ategerejwe i Brazzaville mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi itatu ku butumire bwa mugenzi we, Denis Sassou N’Guesso.

Sponsored Ad

Uruzinduko rwa Perezida Kagame muri Repubulika ya Congo uratangira kuri uyu wa Mbere tariki 11 Mata ruzarangire ku wa 13 Mata 2022 nk’uko byatangajwe na Perezidansi y’icyo gihugu mu butumwa yanyujije kuri Tweeter.

Muri ubu butumwa, handitse mo ko Perezida Kagame azageze ijambo ku bagize Inteko Ishinga Amategeko, imitwe yombi ndetse nyuma abakuru b’ibihugu byombi bakurikirane isinywa ry’amasezerano y’ubufatanye n’ubutwererane mu nzego zitandukanye.

Biteganyijwe ko kandi Perezida Kagame yakirwa na mugenzi we, Denis Sassou N’Guesso bakagirana ibiganiro byihariye, cyane ko ari nawe wafashe iyambere mu kumutumira.

Si ubwambere aba bagabo bombi bagiye guhura , kuko kuva mu 1982 u Rwanda na Repubulika ya Congo byagiranye umubano uhoraho ugamije ubufatanye mu bya diplomasi, politiki, ubucuruzi n’izindi nzego.

Mu mwaka ushize wa 2021, nibwo Kigali na Brazzaville biheruka gusinyana amasezerano mu byubufatanye, yashyizweho umukono na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Dr Biruta Vincent na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga no guteza imbere ubufatanye hagati ya leta n’abikorera, Denis Christel Sassou Nguesso.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa