skol
fortebet

Rubavu: Abaturage mu byishimo nyuma y’iraswa ry’uwari ukuriye abuzukuru ba shitani

Yanditswe: Tuesday 21, Dec 2021

featured-image

Sponsored Ad

Abantu 3 bari bafite ibikoresho birimo TV bikekwa ko bari bavuye kwiba,bahagaritswe n’Abapolisi barinangira ahubwo bashaka kubarwanya,barabarasa hapfamo umwe wiyitaga DPC w’itsinda Abuzukuru ba shitani ryayogoje akarere ka Rubavu mu bujura.
Ibi byabereye mu Murenge wa Rubavu ho mu karere ka Rubavu,ahagana saa munani z’ijoro ubwo abapolisi babonaga aba bantu3 bivukwa ko ari abagize itsinda rya ba ruharwa mu bujura ryiyise "Abuzukuru ba shitani" bafite ibikoresho byo mu rugo bitandukanye. (...)

Sponsored Ad

Abantu 3 bari bafite ibikoresho birimo TV bikekwa ko bari bavuye kwiba,bahagaritswe n’Abapolisi barinangira ahubwo bashaka kubarwanya,barabarasa hapfamo umwe wiyitaga DPC w’itsinda Abuzukuru ba shitani ryayogoje akarere ka Rubavu mu bujura.

Ibi byabereye mu Murenge wa Rubavu ho mu karere ka Rubavu,ahagana saa munani z’ijoro ubwo abapolisi babonaga aba bantu3 bivukwa ko ari abagize itsinda rya ba ruharwa mu bujura ryiyise "Abuzukuru ba shitani" bafite ibikoresho byo mu rugo bitandukanye.

Polisi y’u Rwanda yabahagaritsa baranga hanyuma uyu wiyitaga DPC akuramo icyuma ashaka kugitera aba bapolisi,umwe aramurasa arapfa.

Abaturage bakimara kumenya aya makuru baje kureba ibyabaye mu byishimo byinshi ndetse batangarije itangazamakuru ko bishimiye iki gikorwa cyo guhashya abazukuru ba Shitani babarasa,kuko nabo ngo babibasira bakoresheje inzembe n’ibyuma bakabambura ibyo batunze.

Umwe mu baturage yagize ati "Iyo umuntu atashye saa kumi n’ebyiri umutima uba wamuvuyemo.Tugize amahirwe bose babica kuko abaturage twese umutima wamaze kutuvamo.Natwe nta mpuhwe batugirira iyo turi gutaha.Ni ibyishimo kuri twebwe.Kereka twumvise ngo bose bashize."

Undi ati "Bari babangamiye abaturage cyane.Ntabwo wageraga muri aka gace[karimo kaminuza ya UTB] ufite telefoni,bahitaga bayigushikuza.Nta wasohokaga hanze afite akantu mu ntoki.

Itsinda ryiyise abuzukuru ba shitani ryatangiye ari agatsinda gato gashikuza abantu telefoni n’ibindi ariko ubu ryaragutse risigaye rikoresha ibyuma n’inzembe mu kwambura abantu no kwinjira mu mago y’abaturage kwiba.

Mu minsi ishize,ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bwatangarije UMURYANGO ko bwafashe umwanzuro wo guhashya aba buzukuru ba shitani cyane ko abaturage bahoraga barira basaba gutabarwa.

Alfred NTAKIRUTIMANA/UMURYANGO

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa