skol
fortebet

Rubavu: Babarabyinira ku rukoma kubera kwitorera umuyobozi w’umudugudu nyuma y’igihe bamushyirirwaho

Yanditswe: Tuesday 26, Oct 2021

featured-image

Sponsored Ad

Abaturage bo mu mudugudu wa Nyabagobe wo mu kagari ka Nengo,Umurenge wa Gisenyi mu karere ka Rubavu,barabyinira ku rukoma kuko kuri ubu bitoreye Umuyobozi w’Umudugudu bashakaga nyuma y’igihe kinini bategekwa ubayobora.
Iminsi 2 nyuma y’uko aba baturage batoye,babwiye umunyamakuru w’Umuryango ko ubu bishimye kuko bagiye kuyoborwa n’Umuyobozi w’Umudugudu bishyiriyeho.
Umwe mu baturage baganiriye n’Umuryango yagize ati"Nitwa Muhire Jean Damascene nkaba ntuye mu mudugudu wa Nyabagobe.Twishimiye ko (...)

Sponsored Ad

Abaturage bo mu mudugudu wa Nyabagobe wo mu kagari ka Nengo,Umurenge wa Gisenyi mu karere ka Rubavu,barabyinira ku rukoma kuko kuri ubu bitoreye Umuyobozi w’Umudugudu bashakaga nyuma y’igihe kinini bategekwa ubayobora.

Iminsi 2 nyuma y’uko aba baturage batoye,babwiye umunyamakuru w’Umuryango ko ubu bishimye kuko bagiye kuyoborwa n’Umuyobozi w’Umudugudu bishyiriyeho.

Umwe mu baturage baganiriye n’Umuryango yagize ati"Nitwa Muhire Jean Damascene nkaba ntuye mu mudugudu wa Nyabagobe.Twishimiye ko amatora twashoje aribwo bwa mbere twari tubonye amatora aciye mu mucyo ....Ubundi twatoraga amajwi agahabwa uwo tutatoye.

Nyirabavakure Therese,Umuyobozi mushya w’umudugudu wa Nyabagobe Yagize ati"nje mu mudugudu urimo ibibazo byinshi kuko mugenzi wange nawe yari umugore ariko manda irangiye ntabwo yayoboye neza niyo mpamvu abaturage banyishimiye kuko n’ubundi nari umurezi w’abana babo."

Gitifu w’Akagali ka Nengo we yagize ati ati" Nitwa Aimable Gikundiro.Abaturage nyobora icyabashimishije nuko batoye mu bwisanzure.Bitoreye abo bashaka n’ukuvuga ngo hagaragaye demorarasi mu matora bitandukanye nuko babitekerezaga.Ahari bumvaga ko hari uruhare tuza kubigiramo ariko n’abantu tureberera,ntabwo twagombaga kwivanga mu matora yabo."

Alfred NTAKIRUTIMANA Umuryango. rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa