skol
fortebet

Rusesabagina yirengagije imbabazi yahawe ashinja u Rwanda kumukorera iyicarubozo

Yanditswe: Sunday 02, Jul 2023

featured-image

Sponsored Ad

Ku nshuro ya mbere, umunyapolitiki Paul Rusesabagina yatangaje ko yafunguwe na leta y’u Rwanda kubera igitutu cy’Amahanga.

Sponsored Ad

Ni mu gihe hari ibaruwa igaragaza ko yaba yarasabye imbabazi umukuru w’u Rwanda Paul Kagame. Mu butumwa bwe, Rusesabagina yatunze agatoki ubutegetsi ko bwamukoreye ibikorwa by’iyicarubozo n’ibindi nyuma yo kumushimuta.

Mu butumwa bwe bwa mbere yashyize hanze muri videwo yacishije ku muyoboro wa Youtube, Rusesabagina yatangiye ashimira buri wese avuga ko yagize uruhare mu gukurikirana ikibazo cye kuva afunzwe kugeza afunguwe.

Atangira Ashima Imana, umuryango we, ibihugu bya rutura birimo leta Zunze Ubumwe za Amerika n’Umuryango w’Ubumwe bw’ibihugu by’Uburayi, abaharanira iyubahirizwa ry’Uburenganzira bwa muntu, Itangazamakuru n’abandi.

Mu butumwa bwe, Rusesabagina wumvikana mu ijwi rifite intege nke, yabushyize hanze ku itariki ya mbere y’ukwezi kwa Karindwi, umunsi u Rwanda rwaboneyeho ubwigenge. Aributsa ko kuri we icyakabaye ubwigenge ari ikinyuranyo.

Nyuma yo gukatirwa imyaka 25 agafungwa, Rusesabagina avuga ko yakorewe ibikorwa by’iyicarubozo muri gereza yemeza ko ari imwe ma magereza mabi ku isi we yita “I Kuzimu”.

Yifatiye ku gahanga Perezida w’u Rwanda Paul Kagame n’ishyaka FPR Inkotanyi riri ku butegetsi mu Rwanda. Ni mu magambo yagize ati “Barashimuta, bakora iyicarubozo, bafungira ibinyoma, barica kandi bahimba imanza ziteye isoni ; ku bantu bose batavuga rumwe na bo”.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa