skol
fortebet

Rusizi: Visi Meya n’abajyanama bane beguriye rimwe

author-image

Yanditswe na: Dusingizimana Remy
Kuwa: Tuesday 02, Apr 2024

Rusizi: Visi Meya n'abajyanama bane beguriye rimwe

Sponsored Ad

skol

Ndagijimana Louis Munyemanzi wari Vice Meya Ushinzwe Ubukungu mu karere ka Rusizi yamaze kwegura kuri uwo mwanya no gusezera muri Njyanama.

Amakuru avuga ko uyu yeguriye rimwe n’abajyanama bane.

Ubwegure bwabo bwemejwe n’inama idasanzwe ya njyanama y’Akarere ka Rusizi yateranye ku wa 02 Werurwe 2024.

Uretse Ndagijimana Louis Munyemanzi abandi beguye ni Kwizera Jovan Fidèle wari Visi Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Rusizi, na Mukarugwiza Josephine wari Perezida wa Komisiyo y’imibereho myiza, na Jean Damascène Habiyakare.

Muri iki gitondo abagize Inama Njyanama bazindukiye mu nama idasanzwe yo kwiga ku ngingo yo kunoza imikorere n’imikoranire.

Aba bajyanama bose banditse bavuga ko beguye ku mpamvu zabo bwite.

Iyi nama ibaye mu gihe muri aka karere hamaze iminsi umwuka utari mwiza hagati ya njyanama na Nyobozi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa