Rutsiro: Abaturage bashimye gahunda ya Dr Frank Habineza umwe amuha impano [AMAFOTO]
Yanditswe: Wednesday 03, Jul 2024

Umukandida w’ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije,Hon.Dr Habineza Frank n’abakandida Depite,biyamamarije i Rutsiro na Karongi,ku munsi wa 12 bageza imigabo n’imigambi ku barwanashyaka bayo.
Ubwo yari ageze i Rutsiro,umwe mu baturage baho yavuze ko yishimiye ubuvugizi ishyaka rya Green Party ryakoreye abanyarwanda kuri gahunda yo kugaburira abana ku ishuri,bityo amufitiye impano.
Kubera gukora ako kazi neza,uyu muturage yahaye Dr Habineza Frank impano y’igitoki ndetse n’imbuto yejeje.
Yavuze ko iki ari ikimenyetso cyo gushimira ubu buvugizi kuko ubu abana be biga neza.
Yiyemeje gutora Hon.Dr Frank Habineza mu matora ya perezida ateganijwe ku ya 15/07/2024.
Kandida-Depite Frank Habineza yijeje abacuruzi by’umwihariko abakorera mu Murenge wa Musasa mu Karere ka Rutsiro ko nibamutora bazubakirwa isoko rigezweho bakibagirwa gukorera ku muhanda,imvura n’izuba bikahabicira.
Ati “Numvise ko aha mukeneye isoko kandi nanjye nabibonye ko mucururiza hanze ku muhanda.Ubusazwe abadepite bagira uruhare runini mu gufata imyanzuro itandukanye ubu rero nimuntora nka Perezida w’Igihugu kandi abakandidada-Depite bacu nabo bagatorwa, aha hagomba kubakwa isoko rigezweho ribarinda kunyagirwa cyangwa ingaruka z’izuba ku biribwa byanyu.”
Yanabijeje kubaha amazi meza kuko ikibazo cy’amazi meza muri aka karere k’imisozi myinshi ari ingorabahizi.
Uyu mukandida Perezida yabijeje kuzabubakira uruganda rutunganya ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi bitewe n’ibiboneka muri buri murenge.
Habineza yijeje abaturage b’i Rutsiro ko natorwa n’ishyaka rye bazashyiraho ishuri ryigisha imyuga ijyanye n’ibiboneka muri aka karere.
Akarengane mu butabera kazacika,ibyo gufungira abantu ubusa, iminsi 30 y’agateganyo no gufungira abantu mu bigo by’inzererezi bizakurwaho burundu.
Akarengane mu bucuruzi karimo imisoro ihanitse cyane cyane umusoro ku nyongeragaciro ( TVA) kazavaho.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *