skol
fortebet

Sena y’u Rwanda yashimiye Perezida Kagame kubera uruhare rwe mu gutuma #CHOGM 2022 igenda neza

Yanditswe: Tuesday 28, Jun 2022

featured-image

Sponsored Ad

Inyeko ishinga amategeko umutwe wa Sena yashyize hanze Ubutumwa bw’ishimwe bwo gushimira Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Nyakubahwa Paul Kagame kubera uruhare yagize kugira ngo inama ya #CHOGM2022 igende neza kandi igere ku ntego zayo, n’Abanyarwanda bose bakaba baratewe ishema n’imitegurire n’imigendekere myiza y’iyi nama.
Mu butumwa yashyize hanze,Sena ivuga ko ishingiye ku kuntu abakuru b’ibihugu bitabiriye iyi nama bashimye uko bakiriwe ndetse n’abandi bantu bagashima uko u Rwanda rwakiriye (...)

Sponsored Ad

Inyeko ishinga amategeko umutwe wa Sena yashyize hanze Ubutumwa bw’ishimwe bwo gushimira Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Nyakubahwa Paul Kagame kubera uruhare yagize kugira ngo inama ya #CHOGM2022 igende neza kandi igere ku ntego zayo, n’Abanyarwanda bose bakaba baratewe ishema n’imitegurire n’imigendekere myiza y’iyi nama.

Mu butumwa yashyize hanze,Sena ivuga ko ishingiye ku kuntu abakuru b’ibihugu bitabiriye iyi nama bashimye uko bakiriwe ndetse n’abandi bantu bagashima uko u Rwanda rwakiriye iyi nama,ishimira ababigizemo uruhare bose by’umwihariko Perezida Kagame.

Yagize iti "Sena irabashimira ku mugaragaro,Nyakubahwa Perezida wa Repubulika ku ruhare ntagereranwa mwagize kugira ngo Inama ya CHOGM igende neza kandi igere ku ntego zayo,bigatuma n’izina ry’u Rwanda rirushaho kubahwa kandi igihugu cyacu kigashimwa nk’igihugu kigendwa,gifite umutekano kandi cyakira neza abashyitsi,

Sena irabashimira Nyakubahwa Perezida wa Repubulika ko mwatorewe kuba Umuyobozi w’Umuryango wa Commonwealth mu myaka 2 iri imbere kuva kuva muri 2022 kugeza 2024."

Sena kandi yakomeje igira iti "Sena irashimira kandi n’inzego z’umutekano n’abandi bose bagize uruhare kugira ngo Inama ya CHOGM igende neza,ikarangira mu mutekano.

Iri tangazo ryashyizweho umukono na Perezida wa Sena,Dr.Iyamuremye Augustin,ryasoje rivuga ko Sena n’Abanyarwanda biyemeje gushyigikira Perezida wa Repubulika muri izi nshingano yahawe zo kuyobora Umuryango wa Commonwealth.

Ibitekerezo

  • mukosore iyinkuru ni inteko ishinga amategeko ntabwo ari inyeko

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa