
Senateri Mupenzi George yeguye ku mpamvu ze bwite. Kuri uyu wa Gatanu tariki 6 Kamena 2024 nibwo yashyikirije Perezida wa Sena ibaruwa y’ubwegure ku murimo w’Ubusenateri.
Kuri uyu wa Gatanu tariki 6 Kamena 2024 nibwo yashyikirije Perezida wa Sena ibaruwa y’ubwegure ku murimo w’Ubusenateri.Yavuze ko yeguye ku mpamvu ze bwite.
Uyu yabaye umusenateri kuva muri 2019.
Ubutumwa bwashyizwe ku rukuta rwa X rw’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda kuri uyu wa 7 Kamena 2024 bugaragaza ko ibaruwa y’ubwegure bwe yashyikirije Perezida wa Sena ku wa 6 Kamena 2024.
Bugira buti “Ku wa 6 Kamena 2024, Perezida wa Sena yakiriye ibaruwa y’ubwegure ku murimo w’Ubusenateri ya Mupenzi George ku mpamvu ze bwite.”
Hari andi makuru yo mu gikari avuga ko yaba yarabisabwe ubwo vuba aha Polisi yamupimaga atwaye ikinyabiziga igasanga yanyoye ku kigero cyo hejuru y’icyemewe k’utwaye ibinyabiziga mu Rwanda.
Uyu mugabo watowe mu bahagarariye Intara y’Iburasirazuba, ni impuguke mu by’Imiyoborere n’Amategeko mpuzamahanga arengera impunzi. Afite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri mu ndimi, akanagira iy’icyiciro cya kabiri mu mategeko.
Yabaye Umujyanama wa Minisitiri mu rwego rwa tekiniki, anaba umunyamabanga wihariye wa Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo.
Amakuru avuga ko Mupenzi George yavukiye mu karere ka Kamonyi tariki ya 18 Nzeri mu mwaka wa 1956.
Mu mwaka wa 1959, we n’umuryango we bahise bahungira mu ntara y’Uburasirazuba ahitwa i Rukumberi.
Yize mu Iseminari ntoya y’I Zaza, nyuma yinjira muri kaminuza y’u Rwanda aho yize indimi akaba abifitiye impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza.
Afite kandi impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu mategeko yakuye muri kaminuza yigenga ya Kigali (ULK), akaba kandi ari hafi kurangiza mu ishuri ry’amategeko rya Nyanza (ILPD), ishami rya Kigali.
Mupenzi yabonye amahugurwa yimbitse amuha ubumenyingiro mu miyoborere myiza yaherewe i Paris mu Bufaransa, mu ivugururabukungu, yaherewe mu Butaliyani, no mu mategeko mpuzamahanga arengera impunzi.
Mupenzi yabaye umujyanama mu by’amategeko mu yahoze ari MINITRASO (Ministere du Travail et Affaires socials), ndetse yanabaye umunyamabanga wihariye wa Minisitiri w’umurimo. Yabaye kandi umuhuzabikorwa w’Ikigo iwacu ku Kabusunzu.
Ubu Mupenzi yari umujyanama mu mategeko wigenga, akaba n’uhugura abantu (senior trainer) mu iterambere ry’icyaro.
Mupenzi George arubatse, akaba afite abana batatu yabyaye n’abandi babiri arera (Adoption).
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *