skol
fortebet

Top7, abaperezida bato mu myaka kurenza abandi bose muri afurika.

Yanditswe: Wednesday 19, Mar 2025

featured-image

Sponsored Ad

Ni inshuro nyinshi umugabane wa afurika ushinjwa kugira abaperezida bakuze cyane ndetse barambye ku butegetsi ariko ku rundi ruhande wavugako ibyo ari ibya afurika yo mu myaka 50 ishize kuko uyu munsi bimwe mu bihugu bya afurika biyobowe n’abaperezida bakiri mu myaka y’urubyiruko ndetse rwose bakiri bato cyane. Muriyi nkuru mutwemerere turebere hamwe abaperezida 7 bato mu myaka kurenza abandi bose hano ku mugabane wa afurika , bamwe muri aba ba perezida bagiye babfata intebe ya kiyobozi (...)

Sponsored Ad

Ni inshuro nyinshi umugabane wa afurika ushinjwa kugira abaperezida bakuze cyane ndetse barambye ku butegetsi ariko ku rundi ruhande wavugako ibyo ari ibya afurika yo mu myaka 50 ishize kuko uyu munsi bimwe mu bihugu bya afurika biyobowe n’abaperezida bakiri mu myaka y’urubyiruko ndetse rwose bakiri bato cyane. Muriyi nkuru mutwemerere turebere hamwe abaperezida 7 bato mu myaka kurenza abandi bose hano ku mugabane wa afurika , bamwe muri aba ba perezida bagiye babfata intebe ya kiyobozi biyambaje ingufu ndetse rwose byarabahiriye uyu munsi bayoboye ibihugu byabo. Murakaza neza muriyi nkuru.

1.Capt. Ibrahim Traore
Uyu ni perezida w’igihugu cya Burkinafaso guhera mu mwaka w’i2022, Uyu akaba ariwe muperezida muto kurenza abandi muri afurika aho afite imyaka 37 ya mavuko.

2. Mahamat Kaka Idriss Deby Itno
Uyu ni perezida w’igihugu cya Tchad guhera mu mwaka w’i2021, Uyu akaba ariwe uza ku mwanya wa kabiri ku rutonde rwaba perezida bato muri afurika, Kaka Idriss Deby Itno akaba afite imyaka 40 ya mavuko.

3. Assimi Goita
Uyu ni perezida w’igihugu cya Mali guhera mu mwaka w’i2021 , uyu akaba ariwe uza ku mwanya wa gatatu ku rutonde rwaba perezida bato muri afurika, Goita akaba afite imyaka 41 ya mavuko.

4. Bassirou Diomaye Diakhar
Uyu ni perezida w’igihugu cya Senegal guhera mu mwaka w’i2024, uyu akaba ariwe uza ku mwanya wa kane ku rutonde rwaba perezida bato muri afurika , Bassirou akaba afite imyaka 44 ya mavuko.

5. Mamady Doumbouya
Uyu ni perezida w’igihugu cya Guinea Conakry guhera mu mwaka w’i2021, akaba aza ku mwanya wa gatanu ku rutonde rwaba perezida bato muri afurika, Doumbouya akaba afite imyaka 45 ya mavuko.

6. Abiy Ahmed Ali
Uyu ni Ministiri w’intebe w’igihugu cya Ethiopia guhera mu mwaka w’i2018 akaba ariwe muyobozi wiki gihugu mubya politiki, Abiy Ahmed akaba ari mu bayobozi b’ibihugu muri afurika bakiri bato mu myaka, Abiy akaba afite imyaka 47 ya mavuko.

7. Andry Nirina Rajoelina
Uyu ni perezida w’igihugu cya Madagascar guhera mu mwaka w’i2019, uyu akaba ariwe mu perezida uza ku mwanya wa karindwi kuri uru rutonde, Rajoelina akaba afite imyaka 49 ya mavuko.

UMUSOZO!
UMWANDITSI : GLADIATOR OG

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa