Tshisekedi ntakwiye gukerensa imbaraga za FDLR - Minisitiri Nduhungirehe
Yanditswe: Monday 09, Jun 2025

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, yagaragaje ko Perezida Félix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo adakwiye gukerensa imbaraga z’umutwe w’iterabwoba wa FDLR zongerwa n’ubufasha uhabwa na leta ayoboye.
Ni ubutumwa yatanze ashingiye ku buhamya bwakusanyijwe na Dr. Alain Destexhe wabaye Senateri mu Bubiligi n’Umunyamabanga Mukuru w’umuryango MSF (Médecins sans frontières), uherutse kugirira uruzinduko mu burasirazuba bwa RDC.
Dr. Alain yavuze ko yaganiriye n’abantu benshi bafite amakuru kuri FDLR, bamusobanurira uburyo ubushobozi bw’uyu mutwe bwiyongereye kuva watangira guterwa inkunga na Perezida Tshisekedi.
Yagize ati “Ubwo nari muri Kivu, nakusanyije ubuhamya bwinshi kuri FDLR. Amasoko yanjye yambwiye ko imibare yabo yiyongereye kubera ko bahabwa intwaro, ibikoresho n’amafaranga na Félix Tshisekedi, mu ntambara yo kurwanya M23.”
Yasobanuye kandi ko FDLR ari umutwe uhagaze neza kurusha ingabo za RDC, wamaze kwinjizwa muri izi ngabo mu rwego rwo kuzongerera imbaraga kugira ngo zishobore kurwanya M23.
Minisitiri Nduhungirehe yatangaje ko Tshisekedi wabwiye abakuru b’ibihugu ko FDLR ari umutwe ugizwe n’abarwanyi bashaje, ubwo yari mu nama y’Umuryango wa Afurika yo Hagati (CEEAC), akwiye gusoma ubutumwa bwa Dr. Alain yitonze.
Ati “Ahari Perezida Tshisekedi akwiye gusoma ubu butumwa yitonze, we wabwiye abakuru b’ibihugu bya CEEAC inkuru y’ikinyoma, ko FDLR yaba ari umutwe usigariye ku izina gusa, aho abarwanyi bayo ari abasaza babayeho ‘imyaka 30 y’inyongera’ kuva mu 1994.”
FDLR igizwe n’abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bahungiye muri RDC ubwo ingabo za RPA Inkotanyi zabohoraga u Rwanda. Mu myaka imaze mu gihugu cy’abaturanyi, yashyigikiwe n’ubutegetsi bwacyo uko bwasimburanye, yiyubaka mu rwego rwa gisirikare n’urw’ubukungu.
Uyu mutwe wagize imbaraga cyane ubwo winjiraga mu bufatanye n’ingabo za RDC bwo kurwanya M23, kuko watangiye guhabwa ubufasha buhoraho n’ubutegetsi bw’iki gihugu, burimo amafunguro, intwaro ndetse n’imishahara.
Caporal wabaye muri FDLR kuva ubwo yari afite imyaka 12, yasobanuye ko mu 2022 Leta ya RDC yamuhaye umushahara wa mbere w’Amadolari 120. Uyu musore ntakiba muri uyu mutwe kuko yatashye mu Rwanda.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *