skol
Kigali

Tunisia: Minisitiri w’intebe yirukanwe ku kazi kubera imyigaragambyo yatewe na Covid-19

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 26 July 2021

Perezida wa Tunisia yirukanye Minisitiri w’intebe ndetse aba ahagaritse inteko ishingamategeko, nyuma yuko imyigaragambyo irimo urugomo yadutse mu bice bitandukanye by’iki gihugu.


Abigaragambya babarirwa mu bihumbi, barakajwe n’uko guverinoma irimo kwitwara ku cyorezo cya Covid-19, ku cyumweru biraye mu mihanda, banakozanyaho na polisi.

Perezida Kais Saied yatangaje ko ari we ubwe ugiye gutegeka igihugu afatanyije na minisitiri w’intebe mushya, avuga ko ashaka kuzana ituze mu gihugu.

Ariko abatavuga rumwe n’ubutegetsi bavuze ko ibyo yakoze ari uguhirika ubutegetsi.

Mu ijambo ryanyuze kuri televiziyo nyuma y’inama y’igitaraganya yagiranye n’inzego z’umutekano mu ngoro ye, Bwana Saied yagize ati:

"Twafashe ibi byemezo... kugeza amahoro mu baturage agarutse muri Tunisia no kugeza turokoye leta".

Nyuma yaho ku cyumweru nijoro, abigaragambya basabwe n’ibyishimo byuko uwari Minisitiri w’intebe Hichem Mechichi yirukanwe. Perezida Saied yifatanyije n’imbaga y’abigaragambya mu murwa mukuru Tunis.

Abantu babarirwa mu bihumbi bari bigaragambirije i Tunis no mu yindi mijyi bamagana ishyaka riri ku butegetsi, batera hejuru bati, "Muveho!", ndetse banasaba ko inteko ishingamategeko iseswa.

Abashinzwe umutekano babujije kugera ku nteko ishingamategeko no mu mihanda ikikije umuhanda uri rwagati muri Tunis wa Avenue Bourguiba (witiriwe Bourguiba wagejeje Tunisia ku bwigenge yigobotora ubukoloni bw’Ubufaransa).

Mu mpinduramatwara yo mu 2011, uwo muhanda ni wo wabaye izingiro ry’imyigaragambyo yo kwamagana leta.

Polisi yarashe imyuka iryana mu maso ku bigaragambya, ndetse ita muri yombi abantu benshi, mu gihe habayeho gukozanyaho no mu yindi mijyi myinshi.

Abigaragambya biraye mu biro by’ishyaka Ennahdha riri ku butegetsi, bamena za mudasobwa ndetse batwika ibiro byaryo mu mujyi wa Tozeur.

Iri shyaka ryamaganye icyo gitero, rivuga ko cyakozwe n’"ibico by’abagizi ba nabi" barimo kugerageza "kubiba akajagari n’isenya".

Igisirikare gishobora kwitabazwa

Perezida Saied yasezeranyije ko nihaba urundi rugomo, ahangana na rwo yifashije imbaraga z’igisirikare.

Yagize ati: "Ndaburira buri wese utekereza ku gukoresha intwaro... na buri wese warasa isasu, [ko] ingabo zizasubizanya amasasu".

Yavuze ko itegekonshinga rimwemerera guhagarika inteko ishingamategeko iyo "igihe icyo ari cyo cyose yahura n’ibyago".

Ariko Rached Ghannouchi, umukuru w’inteko ishingamategeko, yashinje Perezida "guhirika impinduramatwara ndetse n’itegekonshinga".

Bwana Ghannouchi, ukuriye ishyaka Ennahda, yabwiye ibiro ntaramakuru Reuters ati:

"Turafata ko inzego [za leta] zigikora kandi abashyigikiye Ennahda ndetse n’abaturage ba Tunisia bazarwana ku mpinduramatwara".

Mu myaka icumi ishize, impinduramatwara yo muri Tunisia yatumye habaho demokarasi ndetse iteza imyivumbagatanyo mu karere yahawe izina rya ’Arab Spring’ cyangwa ’Printemps Arabe’.

Ariko icyizere cyuko iyo mpinduramatwara yari gutuma abantu barushaho kubona akazi ndetse bakagira n’andi mahirwe mu buzima, cyaraje amasinde.

Imyaka icumi nyuma yaho, Tunisia iracyahanganye n’ibibazo bikomeye by’ubukungu ndetse ni na kimwe mu bihugu bishegeshwe bikomeye na coronavirus muri Afurika.

Mu byumweru bya vuba aha bishize, umubare w’abandura bashya wakomeje kwiyongera cyane, bituma ubukungu busanzwe bujegajega burushaho kugira ibibazo.

Mu cyumweru gishize, Minisitiri w’intebe Hichem Mechichi yirukanye minisitiri w’ubuzima, ariko ibi ntibyahosheje uburakari bw’abaturage.

BBC

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

"Mubihindure cyangwa namwe muhindurwe"-Perezida Kagame abwira abayobozi...

Perezida Kagame yabwiye abayobozi bo mu nzego z’ibanze baherutse gutorwa ko...
29 November 2021 0

Umufasha wa Perezida w’U Burundi yahaye ubutumwa bukomeye Jeannette...

Umugore wa perezida w’u Burundi, Angeline Ndayishimiye Ndayubaha, yatangaje...
29 November 2021 0

U Rwanda rwahagaritse ingendo z’indege hagati yarwo n’ibihugu byo mu majyepfo...

Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri iki Cyumweru tariki ya 28 Ugushyingo...
28 November 2021 1

Inama y’Igihugu y’Umushyikirano yasubitswe umwaka ushize yagarutse

Inama y’Igihugu y’Umushyikirano igiye kuba ku nshuro ya 18 aho biteganyijwe...
27 November 2021 0

Perezida Kagame yaganiriye na Aljazeera ku mubano w’u Rwanda na...

Perezida w’u Rwanda,Paul Kagame, yaganiriye n’Ikinyamakuru Aljazeera ku...
21 November 2021 0

AMATORA:Uturere 27 two mu Rwanda twatoye ba Meya bo kutuyobora mu myaka 5...

Kuri uyu wa Gatanu mu Turere 27 two hirya no hino mu Rwanda hakozwe...
19 November 2021 0