skol
fortebet

"Turasaba ko uburenganzira bw’abatora buzubahirizwa"-NCHR

Yanditswe: Friday 21, Jun 2024

featured-image

Sponsored Ad

Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu (NCHR) iratangaza ko gutora ni uburenganzira bw’ibanze bwa Muntu, kuko niwo mwanya mwiza abatora bakoresha ubwo burenganzira bagahitamo Umuyobozi uzabageza kw’iterambere bifuza.

Sponsored Ad

Ibi byagarutsweho na Umurungi Providence, Perezida wa Komisiyo y’Uburenganzira bwa Muntu, ubwo yatangizaga ku mugaragaro amahugurwa y’indorerezi z’Imiryango itari iya Leta ndetse n’abanyamakuru, ejo ku wa Kane 20 Kamena 2024.

Umurungi agaragaza ko buri muturage, abinyujije mu matora, agira uruhare mu kurinda no kurengera uburenganzira n’ubwisanzure bwa Muntu no mu gushimangira demokarasi mu gihugu.

Yavuze ko demokarasi ari ubuyobozi buvuye ku baturage, butanzwe n’abaturage kandi bukorera abaturage.

Komisiyo y’Uburenganzitra bwa Muntu yavuze ko nta matora, nta demokarasi kandi kuvutsa umuntu ubwo burenganzira, ari ukubangamira iyubahirizwa ry‘uburenganzira bwa Muntu.

Perezida wa Komisiyo y’Uburenganzira bwa Muntu, akomeza agira ati: “Gutora nanone ni inshingano ku muturage,ni ikimenyetso kigaragaza uruhare rwe mu miyoborere y’igihugu cye, mu iterambere ry’igihugu, mu gushimangira demokarasi no mu iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa Muntu.”

U Rwanda rwashyizeho amategeko n’ingamba bikwiye bigamije guteza imbere no kurengera uburenganzira mu matora.

Mu bijyanye n’amategeko, hashyizweho Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda mu ngingo ebyiri, aho riteganya uburenganzira bwo gutora no gutorwa.

Hashyizweho kandi amategeko n’amabwiriza atandukanye agenga ibijyanye n’imigendekere y’amatora.Umwali Carine, Umukozi wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC), yavuze ko zimwe mu nshingano za Komisiyo ari ugutegura no kuyobora amatora kandi agakorwa mu mucyo hagamijwe kwimakaza umuco wa demokarasi mu gihugu.

Yerekanye ko raporo zikorwa nyuma y’amatora zifasha NEC mu gutegura neza kurushaho amatora y’ubutaha.

Yasabye indorerezi kugera ku biro by’itora mbere y’isaha yo gutora kugira ngo bakurikirane neza amatora ku buryo bwiza burushijeho. 

Hagabimana Claude, Umukozi ushinzwe amategeko muri NEC, yavuze ko itegekonshinga rigena ko amatora yo mu Rwanda, hari akorwa ku buryo buziguye n’ubutaziguye.

Ati: “Amatora aziguye ni amatora akorwa aho abayobozi batorwa n’abahagarariye abaturage mu gihe amatora ataziguye abaturage bose bagejeje imyaka yo gutora bayagiramo uruhare.”

Umuntu utari kuri lisiti y’abakandida ntatorwa. Abakurikiranyweho ibyaha bya Jenoside n’ibyibasiye inyokomuntu, uwafashe umwana ku ngufu n’undi wese watswe uburenganzira n’inteko zibifitiye ububasha ntibemerewe gutora.


Abitabiriye inama ya NCHR

UMWANDITSI: Nizeyimana Elias

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa