skol
fortebet

"Turifuza kubona Perezida avuyeho ntawe umwishe cyangwa umufunze"-Hon.Habineza

Yanditswe: Wednesday 13, Jul 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umuyobozi w’Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije,Hon.Habineza Frank aratangaza ko agifite inyota yo kuba Perezida wa Repubulika y’u Rwanda ndetse ko kuba Perezida Kagame yakwiyamamaza mu myaka 20 iri imbere nkuko yabivuze byaba ari ikibazo.
Mu kiganiro yagiranye na UKWEZI TV,Hon. Habineza yavuze ko hakenewe ko mu Rwanda Perezida ava ku butegetsi ntawe umwishe cyangwa umufunze bitewe no kuguma ku butegetsi.
Yagize ati "Dufite inyota yo kubona perezida avuyeho akaba (...)

Sponsored Ad

Umuyobozi w’Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije,Hon.Habineza Frank aratangaza ko agifite inyota yo kuba Perezida wa Repubulika y’u Rwanda ndetse ko kuba Perezida Kagame yakwiyamamaza mu myaka 20 iri imbere nkuko yabivuze byaba ari ikibazo.

Mu kiganiro yagiranye na UKWEZI TV,Hon. Habineza yavuze ko hakenewe ko mu Rwanda Perezida ava ku butegetsi ntawe umwishe cyangwa umufunze bitewe no kuguma ku butegetsi.

Yagize ati "Dufite inyota yo kubona perezida avuyeho akaba umujyanama mukuru w’igihugu,ntawe umufunze,ntawe umwishe,akaba rwose ari hariya dushobora kumusura.Ikintu cyitwa ihererekanyabubasha ni ikintu gikenewe cyane.Icyo kintu gishobora kuzabangamirwa baramutse bahinduye itegekonshinga.

Ibyo bizaba bigaragaza ko abantu batabishaka cyangwa batabyishimiye,hari igihe bishoboka ko bashobora kuzakoresha izindi mbaraga zitari iz’amahoro.Ntabwo ari ibintu twakwifuza.

Hon.Habineza Frank wiyamamaje mu matora ya Perezida aheruka agatsindwa,yavuze ko imyaka 10 iri imbere,Perezida Kagame ayemerewe nta kibazo kuko biri mu itegekonshinga ariko nyuma y’aho bishobora kutazishimirwa na bamwe.

Uyu yavuze ko nawe agifite inyota yo kuba Perezida nkuko yabikoze ubushize.Ati "Uwo mugambi wo kwiymamariza kuba Perezida wa Repubulika ndacyawufite.Ndacyafite niyo nyota muri 2024.Tugiye gukomeza umukanda kugira ngo tuziyamamazanye nawe tumutsinde."

Mu Kiganiro Umunyamakuru Marc Perelman wa France 24 aheruka kugirana na Perezida Kagame,yamubajije niba yiteguye gukomeza kwiyamamariza kuyobora u Rwanda,amusubiza agira ati :” Nzongera ndebe ko nakwiyamamaza mu kindi gihe cy’imyaka 20, nta kibazo na kimwe mbifiteho… Amatora arebana n’abaturage bahitamo uwo bashaka.”

Itegeko nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryemerera Perezida Kagame kwiyamamariza manda 2 z’imyaka 5, bivuze ko zishobora kurangira mu mwaka 2034.

Ibitekerezo

  • Bakurebe nawe,niba ufite gahunda yo kwijandika muri ibyo bikorwa. Ko ntawagutora ngo umuyobore,urarwana n’iki?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa