"Twese turi bato, igikwiriye kuba kibaho cyonyine ni magiririrane"-Perezida Kagame
Yanditswe: Sunday 15, Jan 2023

Perezida Kagame yifashishije urugero rw’umubumbe w’Isi mu isanzure umeze nk’ururo mu ntoki,asaba abantu kwiyoroshya.
Ibi Perezida Kagame yabigarutseho ubwo we n’abandi bayobozi mu nzego zinyuranye bitabiraga amasengesho yo gusengera Igihugu no gushima Imana arimo kubera muri Kigali Convention Centre.
Mu ijambo rye Umukuru w’Igihugu yavuze ko umuyobozi agomba guhora yiteguye kwikorera umutwaro w’inshingano afite ku baturage ndetse buri wese akwiriye kwiyoroshya.
Ati "Ukwiriye kumva uwo mutwaro (...)
Perezida Kagame yifashishije urugero rw’umubumbe w’Isi mu isanzure umeze nk’ururo mu ntoki,asaba abantu kwiyoroshya.
Ibi Perezida Kagame yabigarutseho ubwo we n’abandi bayobozi mu nzego zinyuranye bitabiraga amasengesho yo gusengera Igihugu no gushima Imana arimo kubera muri Kigali Convention Centre.
Mu ijambo rye Umukuru w’Igihugu yavuze ko umuyobozi agomba guhora yiteguye kwikorera umutwaro w’inshingano afite ku baturage ndetse buri wese akwiriye kwiyoroshya.
Ati "Ukwiriye kumva uwo mutwaro ukuriho. Ese wowe uzanye iki muri uru rugendo rutuvana ahabi rutujyana aheza? Turi igihugu kimwe, tugomba kugira umutwaro w’inshingano, buri wese afite agace ke ngo tugere aho tugana vuba na bwangu.
Ukeneye kugerageza kuba umuyobozi uva ahantu hamwe agana ahandi ku ntego runaka."
Yakomeje agira ati"Ntawe unsanga ahanjye ngo avuge ngo ndakuruta, ugomba gukora ibyo ngutegetse, ndamubaza ngo uri nde? Abanyarwanda twimenyere ibyacu, tugerageze dutere imbere twikorere wa mugogoro, ibyo tugomba gukora twikorera, buri muntu wese."
Hari abibagirwa ibyo nasobanuraga bagenda bakubita igituza bavuga ko ari ibitangaza. Twese turi bato, igikwiriye kuba kibaho cyonyine ni magiririrane."
Kagame yibukije abayobozi ko bafite inshingano ziremereye kurusha abandi bityo bakwiriye kwikorera uwo mutwaro.
Ati "Iyo utabishoboye wasezera ukavuga uti simbishoboye bikorwe n’ababishoboye ariko igihe wabigiyemo ukwiriye kumenya kwikorera uwo mugogoro.’’
Perezida Kagame yasabye ko gukunda igihugu byerekanirwa mu bikorwa.Ati"Nta muntu ufite imbaraga nk’iz’undi ariko buri wese azana icyo afite tukagana ha handi twifuza. Gukunda igihugu ni ibiturimo, umutima, mu bwenge bwacu, uko dukwiriye kuba dukora n’icyo dukorera n’aho tugana.
Perezida Kagame yibukije abayobozi ko kumenya ko hari ibyo bazabazwa "byatwibutsa gukora neza."
Kagame yasoje ijambo rye asaba buri wese guharanira gusiga umurage azibukirwaho.
Ati "N’ibyo batubwira ko hari aho tuzajya, hari ibyo tuzabazwa. Byatwibutsa kugira ngo nugira icyo umbaza neme nkubwire ngo nakoze ntya, ibisigaye ni wowe wo guca urubanza.’’
Amasengesho azwi nka ’National Prayer Breakfast’ ategurwa n’umuryango Rwanda Leaders Fellowship.
Aya masengesho afite umwihariko wo guhuriza hamwe abayobozi bakuru b’igihugu, abihayimana, abadipolomate, abikorera, abahagarariye sosiyete sivile n’abandi, hagamijwe gushimira Imana ibyo yakoreye igihugu mu mwaka ushize no kuyisaba gukomeza kukirinda mu mwaka utangiye.
Uyu mwaka aya masengesho afite umwihariko wo kuba mu bwisanzure, nyuma y’igihe aba mu buryo budasanzwe kubera icyorezo cya Covid-19.
Umuryango Rwanda Leaders Fellowship umaze imyaka 28 utegura amasengesho yo gusengera igihugu no gushima Imana .
Ibitekerezo
Njye nabashima bangeneye amaturo yuwo munsi kuko amasengesho y’abakire gusa ntabaho ni ubwibone budafite umumaro kuko aho tuzajya His Ex yavugaga ibyo bazabibazwa uburyo bivangura bitandukanya n’abakene ntibatekereze no kubakene nibura ngo bitange bafashe n’abari kwa muganga