“U Burundi turi mu nzira yo gushaka uko twumvikana”-Perezida Kagame
Yanditswe: Sunday 02, May 2021
Perezida Kagame yavuze ko umubano w’u Rwanda n’u Burundi iru kugana mu nzira nziza kubera ko buri ruhande rufite ubushake gusa avuga ko uruhande rwa Uganda ataramenya umuzi w’ikibazo rufitanye n’u Rwanda.
Ubwo yasozaga Inama y’iminsi ibiri ya Komite Nyobozi yaguye y’Umuryango RPF Inkotanyi, Perezida Kagame akaba na Chairman w’uyu muryango yakomoje ku ishusho y’umubano w’u Rwanda n’ibihugu bituranye na rwo byose.
Yagize ati “Navuga igihugu cyo mu majyepfo,u Burundi.Turi gushaka uko twumvikana Twe n’abarundi turashaka kubana kandi barashaka kwerekana iyo nzira,natwe turabishaka.Congo ibibazo twari dufitanye turafatanya kubikemura ntabwo bikiri nka mbere.Tanzania nta bibazo twigeze tugirana nabo,turakorana nabo neza.
Abaturanyi b’Amajyaruguru badufiteho ikibazo.Njye nabayeyo,nabanye nabo,nakoranye nabo umbajije neza ngo nkubwire imizi yacyo,ntabwo mbisobanukiwe bihagije.”
Kuva mu 2015, umubano w’u Rwanda n’u Burundi wajemo agatotsi nyuma y’ imvururu zakurikiye ibikorwa byo gushaka guhirika ubutegetsi bwa Pierre Nkurunziza wari Perezida icyo gihe, maze leta ye igashinja u Rwanda gukingira ikibaba abagize uruhare muri ibyo bikorwa.
Ibintu byaje kujya irudubi ubwo abitwaje intwaro baturutse mu Burundi batangiraga kujya bagaba ibitero mu Rwanda, maze narwo rushinja iki gihugu kuba indiri y’abagamije kuruhungabanyiriza umutekano.
Kuva u Burundi bwabona ubuyobozi bushya burangajwe imbere na Evariste Ndayishimiye, hatangiye guterwa intambwe iganisha ku gusubiza ibintu mu buryo, haba ibiganiro hagati y’ibihugu byombi, yaba ibyahuje ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga n’ibyahuje abakuru b’inzego zishinzwe iperereza mu gisirikare bigamije guhanahana amakuru mu guhashya umwanzi washaka guhungabanya umutekano.
Perezida Kagame yavuze ko muri raporo zose zimaze gukorwa ku mateka, bigaragaza ko u Rwanda hari ibihugu ruhanganye nabyo ariko igikwiriye kuvamo ari uko rubona amahoro rwifuza arubashisha kugera ku iterambere.
Ati “Nk’u Rwanda twifuza amahoro ngo dukore ibitureba bijyanye no guteza igihugu imbere, ntawe twifuza kubangamira, nta n’uwo twifuza ko atubangamira.”
Perezida Kagame yavuze ko umuntu ushaka amahoro mu rugo rwe, yubaka inzu akayiha umusingi ukomeye, akubaka uruzitiro ku buryo bitazamusaba kurara araririye imitungo ye ngo hato hatagira umuntu uyimutwara.
Ati “Niba ushaka amahoro mu nzu yawe wubatse, ntunyagirwe, ntawugushimutira inka, aho kwirirwa urara ijoro urinze izamu ry’urugo rwawe, wubaka urugo rukomeye, inzu ikomeye n’urugo rufite imyugariro ikomeye cyangwa kugira ngo utanyagirwa ugasakaza ibikomeye.”
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *