U Rwanda n’u Bufaransa byarushijeho gushimangira umubano wabyo binyuze mu gusinya amasezerano abiri mashya y’ubufatanye arebana n’abimukira ndetse no korohereza abagize imiryango y’abakozi bo mu butumwa bwa Leta kubona akazi hagati y’ibihugu byombi.
Aya masezerano yashyizweho umukono n’abahagarariye ibihugu byombi, aho u Rwanda rwari ruhagarariwe na Ambasaderi François Nkulikiyimfura, mu gihe u Bufaransa bwari buhagarariwe na Ambasaderi wabo mu Rwanda, Aurélie Roussel-Garneau, hamwe n’Umuyobozi muri Minisiteri y’Umutekano w’Imbere mu gihugu mu Bufaransa, Laurent Touvet.
Abo bayobozi bagaragaje ko ayo masezerano ari intambwe ikomeye mu kurushaho kunoza ubufatanye no gushimangira umubano usanzwe urangwa hagati y’u Rwanda n’u Bufaransa, cyane cyane mu bijyanye n’imibereho myiza n’imikorere y’abakozi.
Ibi bibaye nyuma y’uko ku wa 2 Kamena 2026 Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame bari kumwe na Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron bafunguye ku mugaragaro urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ruzwi ku izina rya Les Archives, igikorwa cyagaragaje intambwe ikomeye mu gukomeza gusigasira amateka no gushimangira ubufatanye bw’ibihugu byombi.
U Rwanda n’u Bufaransa bikomeje kugira umubano ushingiye ku bufatanye mu nzego zitandukanye zirimo iterambere, uburezi, ubutabera n’izindi, bikerekana ko ubufatanye bwabyo bugenda burushaho gutera imbere.


Ibitekerezo
Nibyagaciro kuba murwanda rwongereye umubano nuburarasna murakize