skol
fortebet

U Rwanda n’u Burundi biyemeje gufatanya mu kurwanya imitwe igamije guhungabanya umutekano

Yanditswe: Monday 25, Oct 2021

featured-image

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Mbere, Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba n’uw’Intara y’Amajyepfo mu Rwanda, bagiranye inama na bagenzi babo bo mu Ntara ya Muyinga n’iya Kirundo mu Burundi, igamije gutsura umubano w’ibihugu byombi, ikaba yabereye ku mupaka wa Nemba.
Amakuru dukesha RBA avuga ko muri iyi nama, aba bayobozi biyemeje gufatanya byimbitse mu gukemura ibibazo bigaragara umunsi ku munsi ku mupaka w’ibihugu byombi, no kujya bahura rimwe mu mezi atatu ariko bitabuza ko buri munsi habaho gukorana.
Aba (...)

Aba bayobozi kandi biyemeje gukora ubukangurambaga ku baturage ku mpande zombi, hagamijwe kumenyekanisha agaciro k’umupaka ndetse n’amategeko agenga umupaka hagamijwe kugabanya ibyaha bikorerwa ku mupaka w’ibigugu byombi.

Biyemeje ubufatanye mu gukemura ibibazo, guhanahana amakuru ku gihe hagati y’inzego, inzego zitandukanye zirimo iz’umutekano, kurwanya ruswa na magendu, gukorana mu guhanahana amakuru.

Aba bayobozi kandi biyemeje gukorana mu kurwanya icyorezo cya Covid-19, gufatanya mu kurwanya imitwe igamije guhungabanya umutekano ku mpande zombi, gutegura ibikorwa bihuriweho by’imidagaduro nk’imikino n’ibindi.

Source: RBA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa