U Rwanda na Iraq byiyemeje ubufatanye bugamije guhangana n’intambara
Yanditswe: Wednesday 25, Sep 2024

Leta y’u Rwanda n’iya Iraq byashimangiye agaciro ko gusangira ubunararibonye mu bijyanye no guhangana n’intambara ndetse n’ingaruka za nyuma y’amakimbirane mu miryango.
Ni kimwe mu bigize ibiganiro Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane Olivier Jean Patrick Nduhungirehe, yagiranye na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Iraq Fuad Hussein, i New York muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (USA).
Abo bayobozi bahuye ku munsi wa kabiri w’Inama y’Inteko y’Umuryango w’Abibumbye irimo kubera ku cyicaro gikuru cyawo guhera ku wa Mbere tariki ya 23 Nzeri 2024.
Ibiganiro bagiranye byibanze ku nzira zo kurushaho kwimakaza umubano urangwa hagati y’u Rwanda na Iraq, maze Minisitiri Hussein ashimangira ubushake bw’Igihugu cye bwo kwifungurira ibihugu by’Afurika birimo n’u Rwanda mu kurushaho kwimakaza umubano.
Aho ni nz ho bahereye bemeza agaciro ko guhererekanya ubunararibonye bw’ibihugu byombi mu guhangana n’intambara ndetse n’ingaruka zayo muri sosiyete, ari na byo bifasha mu kubanisha abaturage ndetse no kognera amahirwe to kubaka no gusigasira amahoro y’imbere mu gihugu.
Iyo ngingo yagarutsweho mu gihe ibihugu byombi bihuriye ku mateka yijimye, aho u Rwanda rumaze imyaka 30 ruyavuyemo rukanimakaza ubumwe n’ubwiyunge nk’umusingi w’iterambere ry’Igihugu.
Ku rundi ruhande, Iraq na yo ifite amateka y’intambara mpuzamahanga yayiyogoje hagati y’umwaka wa 2003 kugeza mu mwaka wa 2011, ari na yo mpamvu kygeza n’uyu munsi icyo gihugu gikeneye kurushaho guhererekanya ubunararibonye n’ibindi bihugu bigihanganye no kwiyubaka nyuma yo guhagarika intambara.
Ibihugu byombi byiyemeje gutera intambwe zose zikenewe mu gutangiza umubano mu bya dipolomasi mu gihe kiri imbere, harimo no gusinyana amasezerano yo gutangiza uwo mubano ndetse no guhererekanya ba Ambasaderi babihagarariye.
Nanone kandi harebwe ku mahirwe y’ubutwererane mu by’ubukungu n’ubucuruzi arangwa hagati y’u Rwanda na Iraq, ndetse n’uburyo ibihugu byarushaho gukorana mu ruhando mpuzamahanga.
U Rwanda na Iraq bisanzwe rufitanye umubano watangiye mu mwaka wa 1987, ushingiye ku kuba bihuriye mu Muryango w’Abibumbye.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *