U Rwanda nirwo rwahawe kuzakira Inama y’Abaminisitiri ba OIF
Yanditswe: Friday 04, Oct 2024

U Rwanda rwemerewe ko mu mwaka utaha wa 2025, ruzakira Inama ya 47 y’Abaminisitiri b’ibihugu bigize Umuryango w’Ibihugu bikoresha Ururimi rw’Igifaransa (OIF).
Ni icyemezo cyafashwe n’abaminisitiri bagize uwo muryango (CMF) ku mugoroba wo ku wa Kane tariki ya 3 Ukwakira 2024.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda Amb. Nduhungirehe Olivier, kuri uyu wa Gatanu tariki ya 4 Ukwakira 2024, abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze yashimiye abo ba Minisitiri ku bw’icyo cyemezo bafashe.
Yagize ati: “Ndashimira Abaminisitiri b’Ibihugu bigize Francophonie, bahuriye i Paris mu nama ya 46 y’Abaminisitiri ba Francophonie (CMF), kuba baremereye u Rwanda kuzakira inama ya 47 ya CMF, iteganyijwe mu mwaka utaha.”
Uwo muyobozi yakomeje aha ikaze mu Rwanda, abagize umuryango wa Francophonie
Ati: “Umuryango wa Francophonie uhawe ikaze igihe cyose mu rw’Imisozi Igihumbi!”
Ni mu gihe, Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame ku munsi w’ejo ku Kane, bageze i Paris mu Bufaransa aho bitabiriye Inama ya 19 ya OIF ihuza Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma mu muryango w’Ibihugu bikoresha Ururimi rw’Igifaransa, La Francophonie.
OIF ni umuryango watangijwe muri Werurwe 1970, u Rwanda rukaba rwarabaye umunyamuryango wayo guhera mu 1970.
Kuri ubu Umunyamabanga Mukuru w’uwo muryango ni Umunyarwandakazi Louise Mushikiwabo, watowe n’abakuru b’Ibihugu biwugize mu Kwakira 2018, akaba yaratangiye imirimo muri Mutarama 2019. Ni mu gihe yongeye gutorerwa manda ya kabiri mu Gushyingo 2019.
Kuri ubu uwo muryango ugizwe n’ibihugu 88 birimo ibinyamuryango byuzuye 54, ibihugu birindwi byiyunze n’ibihugu 27 by’indorerezi.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *