skol
fortebet

U Rwanda rufitiye RDC icyizere gike cyo kurandura FDLR

Yanditswe: Wednesday 16, Oct 2024

featured-image

Sponsored Ad

Guverinoma y’u Rwanda yahishuye ko ikomeje kugaragarizwa ibimenyetso bishimangira ubushake buke bwa Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) bwo guhashya umutwe w’iterabwoba wa FDLR, washinzwe n’abasize bahekuye u Rwanda muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Sponsored Ad

Nyuma y’imyaka 30 ishize Jenoside yakorewe Abatutsi yahitanye abasaga miliyoni imwe ihagaritswe, FDLR iracyahirahira igerageza guhungabanya umutekano w’u Rwanda, ari na yo mpamvu rwashyizeho ingamba zitandukanye zigamije kurinda ubusugire bwarwo.

Mu kiganiro na RBA, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane Nduhungirehe Olivier Jean Patrick, yashimangiye ko mu gihe ingabo za RDC (FARDC) zihuje n’uyu mutwe w’iterabwoba ndetse hakaba hakorwa ibikorwa bya nyirarureshwa byo kuwurwanya, icyizere cy’u Rwanda ari gike cyane mu kuwurandura burundu.

Yavuze ko u Rwanda rwizera ko rufite inyungu ihambaye mu kugarura amahoro n’umutekano mu Burasirazuba bwa Congo, ariko bidashobora kugerwaho mu gihe FDLR icyidegembya muri iki gihugu cy’abaturanyi aho nta n’ingamba zashyiriweho kwigiza abarwanyi bayo kure y’u Rwanda.

Minisitiri Nduhungirehe yagize ati: “[…] Kuba icyizere ari gikeya ntabwo bivuze ko nta kizakorwa. Rwose twakwishima ari uko tubonye Congo na FARDC batunyomoje hakagira igikorwa, ariko ubungubu icyizere ni gike kubera ko tubazi. Tuzi neza ibyakozwe mu bihe bishize, ariko tukaba twizera ko uko byagenda kose kugira ngo ikibazo kiri hagati y’u Rwanda na Congo gikemuke ari uko izi nyeshyamba zakoze Jenoside za FDLR zarandurwa burundu muri kariya Karere k’Iburasirazuba bwa Congo.”

Yemeje ko bazakomeza kwitabira ibiganiro by’ubuhuza bibera i Luanda, bigamije kureba uko umwuka mubi urangwa hagatoi y’u Rwanda na RDC wahoshwa binyuze mu gukuraho imbigamizi z’umutekano muke haherewe mu mizi.

Gusa ngo u Rwanda rutewe inkeke n’uko Guverinoma ya RDC itavugisha ukuri ku byaganiriweho mu biganiro ndetse no kugaragaza ubushake buke mu gushyira mu bikorwa ibyemejwe n’impande zombi zibifashijwe n’umuhuza ari we Leta ya Angola.

FDLR yitabira inama zipanga imirwano ya FARDC

Imwe mu mpamvu nyamukuru ituma u Rwanda rubona bigoranye ko Guverinoma ya RDC itanga icyizere gisesuye cyo gushashya FDLR, ni uko ubufasha uwo mutwe uhabwa warenze kubaha intwaro n’amafaranga, ahubwo ubu binjijwe mu ngabo z’Igihugu, abayobozi ba FDLR bakaba bitabira inama zitegura imirwano mu Burasirazuba bwa RDC.

Yakomoje ku gihe impuguke zari i Luanda zimaze kumvikana kuri gahunda yo kurwanya FDLR tariki ya 7 n’iya 8 Kanama, hanyuma ku itariki ya 12 Kanama u Rwanda rukabona amakuru y’uko habaye inama hagati y’ubuyobozi bwa FARDC n’ubuyobozi bwa FDLR muri Kivu y’Amajyaruguru.

Minisitiri Nduhungirehe ati: “Ni ukuvuga ko ibyo bari basinye, rwose babijugunye bakabishyira ku ruhande, bakikomereza imikoranire yabo. N’ukwezi gushize na bwo habaye ikintu kijya gusa nk’icyo, aho habaye operasiyo ya nyirarureshwa y’ingabo za Congo yo kurwanya FDLR kandi bababwiye mbere, hari n’amatsinda (unites) atagize icyo avuze…”

Yavuze ko kandi RDC itungurana kuko akenshi hasinywa amasezerano agomba gushyirwa mu bikorwa ariko akaba atubahirizwa ku kibuga aho tayeganyirijwe kubahirizwa.

Ku itariki ya 12 Ukwakira, ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga b’u Rwanda,RDC n’Angola bahuriye mu nama ya 5 y’Abaminisitiri b’Ibihugu bitatu yari igamije gukomeza ibiganiro byo kugarura umubano mwiza hagati y’u Rwanda na RDC.

Iyi nama yaje ikurikira iya 4 yabaye ku itariki 14 Nzeri, na yo yakurikiraga indi nama y’impuguke yari yemeje inyandiko ihuriweho yo kurwanya umutwe wa FDLRno kureba ko u Rwanda rwakuraho ingamba rwafashe zo kurinda umutekano warwo.

Iyo nama na yo yabanjirijwe n’indi y’impuguke zemeje uwo mugambi ku itariki ya 30 Kanama, ariko ku munsi nyir’izina Minisitiri Nduhungirehe arawemeza ariko uwa RDC ntiyawemeza, ndetse ananga y’uko habaho indi nama y’impuguke yategura inyandiko y’ibikorwa mu bya gisirikare bita “Concept of Operations (CONOPS).”

Minisitiri Nduhungirehe ati: “Ni inyandiko inonosoye kurushaho ivuga ukuntu ibyo bikorwa bizakorwa. Icyo gihe rero ni ahongaho twari duhagaze, iyo nama ni aho twari duhagaze iyo nama nta mwanzuro ugaragara wafashwe icyo gihe.”

Mu nama yabaye mu cyumweru gishize, ba Minisitiri batatu bemeranyijwe ibintu bitatu ngirango by’ingenzi birimo gukomeza gahunda yo guhagarika imirwano yashyizweho tariki ya 4 Kanama impande bireba zikayubahiriza, gukomeza umugambi uhuriweho wo kurwanya FDLR no kuvanaho zimwe mu ngamba z’u Rwanda zo kurinda umutekano warwo.

Muri iyi nama, gahunda yateguwe n’impuguke yatewe utwatsi na RDC yahise izana gahunda yaypo itandukanye n’ibyaganiriweho. Kubera amateka yo kwivuguruza, kuvuga ibinyoma no kutagira uruhande baherereyemo, u Rwanda rwasabye ko habanza hakaboneka ibikorwa bifatika biruha icyizere ko FDLR iri kurandurwa atari ibya nyirarureshwa.

“[…] Rero icyo gihe twarabishimangiye na bo bazana iyo gahunda (plan) yindi bifuza ko yashyirwa mu bikorwa, ntitwumvikana ahongaho, ariko icyo twumvikanye ni uko hari ibikorwa bigomba gukorwa muri iyo gahunda ndetse n’ababishinzwe byo twabumvikanyeho. Icyo tutumvikanaho ni ikibanziriza ikindi n’igikurikira. Rero twebwe twemeje ibyo bikorwa, turabyemeza noneho dushinga umuhuza ari we Angola gutegura ya nyandiko y’ibikorwa bya gisirikare (CONOPs) nababwiraga.”

Leta ya Angola yahawe itariki ya 26 Ukwakira kugira ngo abe yumvise impande zombi hanyuma ategure iyo nyandiko yitezwe kuba yarngiye ku ya 30 Ukwakira noneho yongere inonosorwe n’impuguke mu by’iperereza no mu bya gisirikare mbere yo kongera gushyikirizwa Inama y’Abaminisitiri.

Inama ya mbere y’Abaminisitiri yabaye tariki 21 Werurwe uyu mwaka, Minisitiri Nduhungirehe akaba ashimangira ko inama za mbere zitagiye zitanga umusaruro bitewe n’amananiza ya RDC ishyira hanze ibitakabaye bishyirwa hanze kandi na byo bikavugwa mu buryo buhabanye n’ibyemejwe.

Yemeje ko u Rwanda uko byagenda kose rwiyemeje gushaka amahoro, rukaba rwiteguye kwitabira ubutumire bwose bugamije gushakira umuti urambye ibibazo by’umutekano muke mu Burasirazuba bwa RDC.

Yashimiye Angola ikomeje kudacika intege mu gushyira imbaraga mu buhuza nubwo hazamo imbogamizi zirimo no guhagarika ibyemejwe nk’ibyabaye ku ya 14 Nzeri ubwo nta mwanzuro wagezweho kubera guhagarika ibyari byemejwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa