
Leta y’u Rwanda iravuga ko nubwo perezida wa DR Congo avuga ko bashaka ibisubizo mu nzira za diplomasiya, imvugo n’ibikorwa biheruka byerekana ikinyuranyo kuko “leta ya DR Congo yahisemo gukomeza imirwano ya gisirikare”.
Itangazo rya leta y’u Rwanda riravuga ibi mu gihe imirwano hagati y’ingabo za leta ya DR Congo (FARDC) n’umutwe wa M23 ikomeje kuyogoza muri Rutshuru aho imaze gutuma abarenga 23,000 bava mu byabo kuva kuwa kane.
Iri tangazo rigira riti “Bihabanye n’ibyatangajwe na Perezida wa (...)
Leta y’u Rwanda iravuga ko nubwo perezida wa DR Congo avuga ko bashaka ibisubizo mu nzira za diplomasiya, imvugo n’ibikorwa biheruka byerekana ikinyuranyo kuko “leta ya DR Congo yahisemo gukomeza imirwano ya gisirikare”.
Itangazo rya leta y’u Rwanda riravuga ibi mu gihe imirwano hagati y’ingabo za leta ya DR Congo (FARDC) n’umutwe wa M23 ikomeje kuyogoza muri Rutshuru aho imaze gutuma abarenga 23,000 bava mu byabo kuva kuwa kane.
Iri tangazo rigira riti “Bihabanye n’ibyatangajwe na Perezida wa RDC ko igihugu cye gishyize imbere inzira za dipolomasi mu gukemura ikibazo cy’umutekano mu Burasirazuba bwa RDC, ibimaze iminsi bitangazwa n’ibikorwa bigaragaza ko RDC ikiri mu nzira z’imirwano, ikirenze kuri ibyo FARDC ikomeje gukorana n’imitwe yitwaje intwaro itemewe irimo na FDLR.”
Leta y’u Rwanda yakomeje ivuga ko “ibitero bya gisirikare Ingabo za RDC zongeye kugaba ku mutwe wa M23 bihabanye n’ibigenwa n’ibiganiro bya Nairobi na Luanda.”
Iti “Gukomeza kubiba amacakubiri ashingiye ku moko, gukoresha intwaro ziremereye hagamijwe kurasa ku duce twegeranye n’umupaka w’u Rwanda ndetse n’ibirego bidafite ishingiro ku Rwanda si ibyo kwihanganirwa.”
Mu kiganiro aheruka guha BBC, Perezida Félix Tshisekedi yavuze ko "twahisemo inzira ya diplomasi no guha M23 amahirwe yo guhitamo iyo nzira"
Gusa yongeyeho ko igihe byaba "bikabije, ntabwo twabura gukoresha ingufu ngo twisubize ubutaka bwacu".
Nyuma y’iminsi icyo kiganiro kibaye, imirwano hagati ya M23 na FARDC yarubuye muri Rutshuru, itangazo rya FARDC ryo ku cyumweru ryavuze ko barimo kurwana na “Rwanda Defence Forces” iri inyuma ya M23.
Itangazo rya leta y’u Rwanda ryo kuwa mbere rishinja FARDC kurwana zifatanyije n’inyeshyamba za FDLR, zirwanya ubutegetsi bw’u Rwanda. Abategetsi ba DR Congo bo bakomeje guhakana ko ingabo za FARDC zikorana na FDLR.
U Rwanda rurashinja kandi ko “ibitero bishya bya FARDC kuri M23…binyuranyije n’ibyumvikanyweho ku mutekano w’akarere, harimo amasezerano y’i Nairobi.”
M23 na FARDC buri ruhande rushinja urundi kuba ari rwo rwateye urundi kuwa kane ushize imirwano mishya igatangira nyuma y’igihe cy’amezi ane y’agahenge mu ntara ya Kivu ya Ruguru.
Leta y’u Rwanda ivuga ko “ibirego bihoraho bidafite ishingiro” birega u Rwanda gufasha umutwe wa M23 “bitakwihanganirwa”.
Itangazo rya leta ya Kigali kandi rikavuga ko ryamaganye ibikorwa “bikomeje kandi bidafite ishingiro” byo kugira u Rwanda “impamvu y’ibibazo bya politiki by’imbere muri RDC”.
BBC
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *