skol

U Rwanda rurashinja Perezida Tshisekedi kubeshya amahanga

Yanditswe: Monday 07, Nov 2022

featured-image

Umuvugizi wa Guverinoma wungirije Alain Mukuralinda yatangaje ko ibikorwa by’ubushotoranyi bikorwa n’igihugu cya DRC bihabanye n’imvugo ya Perezida w’iki gihugu ivuga ko ashyize imbere inzira y’amahoro ndetse n’ibiganiro.
Ubuvugizi bwa leta y’u Rwanda uyu munsi bwavuze ko indege y’intambara ya Sukhoi-25 ivuye muri DR Congo yavogereye ikirere cy’u Rwanda saa tanu na 20 z’amanywa kuwa mbere.
Itangazo ry’u Rwanda rivuga ko iyi ndege yaguye ku kibuga cy’indege cya Rubavu mu burengerazuba (…)

Umuvugizi wa Guverinoma wungirije Alain Mukuralinda yatangaje ko ibikorwa by’ubushotoranyi bikorwa n’igihugu cya DRC bihabanye n’imvugo ya Perezida w’iki gihugu ivuga ko ashyize imbere inzira y’amahoro ndetse n’ibiganiro.

Ubuvugizi bwa leta y’u Rwanda uyu munsi bwavuze ko indege y’intambara ya Sukhoi-25 ivuye muri DR Congo yavogereye ikirere cy’u Rwanda saa tanu na 20 z’amanywa kuwa mbere.

Itangazo ry’u Rwanda rivuga ko iyi ndege yaguye ku kibuga cy’indege cya Rubavu mu burengerazuba mbere y’uko isubirayo, kandi ko “nta gikorwa cya gisirikare cyakozwe” kuri iyo ndege.

Uruhande rwa DR Congo ntacyo ruratangaza ku bivugwa n’u Rwanda.

Bwana Mukuralinda yavuze ko ibikorwa RDC iri gukora ari ukwiyenza ndetse binyuranyije n’ibyo Perezida Tshisekedi avuga ko ashaka inzira y’amahoro.

Yagize ati "Kugeza uyu munsi nta bisobanuro batanze ariko ikigaragara ari uko Guverinoma y’u Rwanda ibona ko hari ibikorwa byo kwiyenza bikomeje.Yagiye ibwira abanyarwanda uko byagiye bigenda.

Ibikorwa byo kurasa mu Rwanda murabizi byarabaye mu ntangiriro z’uyu mwaka inshuro ebyiri cyangwa eshatu.Hari abo byakomerekeje cyangwa aho byasenye.Hari ibikorwa bibera muri RDC birimo kwiyenza aho Abanyarwanda kavukire bahohoterwa [kuko bavuga ikinyarwanda] n’abanyekongo bakekwaho ko bafitanye isano n’u Rwanda.

Ibyo byose ni ibikorwa byo kwiyenza,n’iki gikorwa cyabaye kigaragaza ko bikomeje bityo bikaba binyuranyije nibyo Perezida wa Kongo aheruka kuvuga ko nubwo ahamagarira abantu kurwanya M23 ariko ashaka,ashyize imbere inzira y’amahoro.

Ntabwo washyira imbere inzira y’amahoro ngo ukore ibikorwa byo kwiyenza ndetse binanyuranye n’inzira y’amahoro iri gukoreshwa nk’iya Nairobi mwarabibonye.I Luanda mwarabibonye,I Bujumbura hari abagiyeyo.Hari inzira z’amahoro ziri gukoreshwa no kwiyenza kugakomeza.Urumva ko ari ibintu bihabanye."

Ku cyumweru, ku kibuga cy’indege cya Goma muri DR Congo hagaragaye indege ebyiri z’intambara bivugwa na bamwe ko zije mu bikorwa byo kurwanya umutwe wa M23.

Haracyari umwuka mubi hagati y’ibihugu, nubwo muri iyi weekend ba minisitiri b’ububanyi n’amahanga ba DR Congo n’u Rwanda bahuriye muri Angola mu muhate mushya wo guhosha amakimbirane.

DR Congo ishinja u Rwanda gufasha umutwe wa M23, ibyo leta y’u Rwanda yagiye ihakana kenshi.

M23 ubu igenzura igice kinini cya Teritwari ya Rutshuru mu ntara ya Kivu ya Ruguru.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa