U Rwanda ruzasubiza amafaranga rwahawe n’Ubwongereza dosiye y’abimukira nidakunda-Perezida Kagame
Yanditswe: Wednesday 17, Jan 2024

Prezida Kagame yavuze ko u Rwanda rwiteguye gusubiza amamiliyoni y’amadolari Ubwongereza mu gihe imanza zo kwanga amasezerano bagiranye yo kurwoherereza abimukira utakomeza.
Perezida Paul Kagame yavuze ko kuba gahunda y’abimukira bazava mu Bwongereza ikomeje kugenda biguru ntege ari ikibazo kireba u Bwongereza aho kuba u Rwanda.
Ubwongereza bwahaye u Rwanda miliyoni 240 z’amapawundi, mu gihe andi miliyoni 50 ari mu nzira, ariko kugeza ubu nta mwimukira n’umwe uroherezwa muri iki gihugu.
Abajijwe ikibazo cyerekeye aya mafaranga,Perezida Kagame yasubije ati:"Azakoreshwa mu gihe gusa abo bantu bazaba baje. Bataje, dushobora gusubiza ayo mafaranga."
Muri ayo masezerano, leta y’Ubwongereza iteganya kohereza mu Rwanda abashaka ubuhungiro i Burayi kugira ngo amadosiye yabo yigirweyo.
Abazoherezwa bashobora kutabona uburenganzira bwo kubona ubuhungiro mu Bwongereza.
Avugana na BBC, mu gihe yari mu nama yerekeye ubukungu kw’isi (World Economic Forum),Perezida Kagame yitandukanije n’icyahindutse amakimbirane ya politike mu Bwongereza.
Ibi abivuze mu gihe Minisitiri w’Intebe w’Ubwongereza Rishi Sunak ari mu mazi abira mu matora y’abadepite kuri gahunda ye yo kohereza abimukira mu Rwanda.
Minisitiri w’Intebe yemeza ko gahunda ye yo kohereza bamwe mu basaba ubuhungiro akabajyana mu Rwanda izafasha guca intege abimukira bashaka kwambuka Manche bari mu mato.
Ariko abo mu ishyaka rya Labour bavuga ako ari umushinga uzatwara amafaranga menshi kandi ntacyo uzageraho - kandi ko bashobora kutawushyira mu bikorwa mu gihe batsinda amatora.
Sunak kandi ahanganye na bamwe mu badepite bo mu ishyaka rye ry’aba Conservateurs, bavuga ko amategeko adahana bikwiye kandi ko leta ikwiye kwitegura kwirengangiza amategeko mpuzamahanga kugira ngo indege zitwaye abimukira zitangire kuguruka zigana Kigali.
BBC
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *