skol
fortebet

U Rwanda rwabwije ukuri Amerika ku kibazo cya Paul Rusesabagina

Yanditswe: Thursday 11, Aug 2022

featured-image

Sponsored Ad

Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga n’ubutwererane w’u Rwanda, Dr Vincent hamwe n’Umunyamabanga wa Amerika,Ushinzwe Ububanyi n’Amahanga,Antony Blinken bagiranye Ikiganiro n’itangazamakuru ku mubano hagati y’ibihugu nyombi n’umutekano wo mu karere.
Nkuko byatangajwe nyuma y’Uko Bwana Blinken yemeje ko azasura u Rwanda,byari byitezwe ko haganirwa ku buryo u Rwanda rwubahiriza uburenganzira bwa muntu by’umwihariko ku kibazo cya Rusesabagina.
Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru ataragera mu (...)

Sponsored Ad

Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga n’ubutwererane w’u Rwanda, Dr Vincent hamwe n’Umunyamabanga wa Amerika,Ushinzwe Ububanyi n’Amahanga,Antony Blinken bagiranye Ikiganiro n’itangazamakuru ku mubano hagati y’ibihugu nyombi n’umutekano wo mu karere.

Nkuko byatangajwe nyuma y’Uko Bwana Blinken yemeje ko azasura u Rwanda,byari byitezwe ko haganirwa ku buryo u Rwanda rwubahiriza uburenganzira bwa muntu by’umwihariko ku kibazo cya Rusesabagina.

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru ataragera mu Rwanda,Blinken yari yavuze ko nahagera azashyira igitutu kuri Perezida Kagame akarekura Rusesabagina.

Ku kibazo cya Paul Rusesabagina, Minisitiri Biruta yagize ati: Leta y’u Rwanda yemeza ko Paul Rusesabagina ari umunyarwanda wakoze ibyaha bizwi by’iterabwoba.

Yashinze umutwe w’iterabwoba uraza wica Abanyarwanda.Uwo mutwe n’uyu munsi ntabwo urasenyuka uracyariho.Yarafashwe acirwa urubanza mu buryo bwubahirije amategeko y’u Rwanda na mpuzamahanga.Ashyirwa imbere y’inkiko ku mugaragaro bishyirwa no mu ndimi zitandukanye ngo abatumva Ikinyarwanda bumve ibiriho.

Kuri twebwe rero urubanza rwarangiye, rwaraciwe burundu, yarakatiwe arafunze nk’abandi banyabyaha bandi bari muri gereza kubera ibyaha bitandukanye baregewe imbere y’inkiko zikabacira urubanza zikabakatira.

U Rwanda ruzakomeza kubahiriza amategeko n’ibyemezo byafashwe n’ubucamanza bwacu. Turasaba abafatanyabikorwa bacu kubaha ubusugire bw’u Rwanda, amategeko n’inzego zayo."

Yakomeje ati "Tuzi ko ibindi bihugu bifite uburyo bwabyo bwo guhangana n’aba bagizi ba nabi bakora ibyaha byibasira ibihugu bavukamo,uko byagenda kose u Rwanda tubikora twubahirije amategeko yacu n’amategeko mpuzamahanga."

Blinken yavuze ko Amerika yagaragaje aho ihagaze ku kibazo cya Rusesabagina n’uburyo yafunzwemo, “cyane cyane kuba hatarabayeho ubucamanza bunyuze mu mucyo”.

Yakomeje agira ati: “Dukomeje kuvugana na Leta y’u Rwanda ngo ikemure impungenge zihari ku bwunganizi bw’amategeko bwamugenewe muri uru rubanza, no kwirinda ko hagira ibindi bibabo nk’ibyakozwe mu gihe kizaza.”

Yakomeje agira ati: “Nagize amahirwe yo kuganira iki kibazo na Perezida Kagame, ntabwo mbyinjiramo cyane, ariko tuzakomeza kubikurikirana.”

Ku munsi w’ejo Perezida Kagame yakuriye inzira ku murima abakeka ko igitutu cy’Amerika gishobora gutuma u Rwanda rwisubiraho, agira ati: “Nta mpungenge… Hari ibintu bidakora guto hano!”

Rusesabagina watawe muri yombi muri Kanama 2020, yatangiye kuburana ku italiki ya 20 Mutarama 2021, urubanza rwe rukaba rwarahujwe n’iz’abandi baburanyi barimo Ndabimana Callixte Sankara wari Umuvugizi w’Umutwe w’iterabwoba wa MRCD-FLN yashinze akanawutera inkunga zitandukanye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa