skol
fortebet

U Rwanda rwahagaritse ingendo z’indege hagati yarwo n’ibihugu byo mu majyepfo y’Afurika

Yanditswe: Sunday 28, Nov 2021

featured-image

Sponsored Ad

Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri iki Cyumweru tariki ya 28 Ugushyingo 2021, yanzuye ko ingendo z’indege hagati y’u Rwanda n’ibihugu byo mu majyepfo ya Afurika zisubikwa bitewe n’ubwoko bushya bwa COVID19 buherutse gutahurwa.
Ibiro by’Umukuru w’Igihugu Urugwiro Village byatangaje ko Perezida Kagame yayoboye inama y’abaminisitiri idasanzwe yari igamije gusuzuma ingamba nshya zo kwirinda Covid-19 kubera virusi yihinduranyije yadutse.
Iyi nama yanzuye ko ingendo z’indege hagati y’u Rwanda (...)

Sponsored Ad

Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri iki Cyumweru tariki ya 28 Ugushyingo 2021, yanzuye ko ingendo z’indege hagati y’u Rwanda n’ibihugu byo mu majyepfo ya Afurika zisubikwa bitewe n’ubwoko bushya bwa COVID19 buherutse gutahurwa.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu Urugwiro Village byatangaje ko Perezida Kagame yayoboye inama y’abaminisitiri idasanzwe yari igamije gusuzuma ingamba nshya zo kwirinda Covid-19 kubera virusi yihinduranyije yadutse.

Iyi nama yanzuye ko ingendo z’indege hagati y’u Rwanda n’ibihugu byo mu Majyepfo ya Afurika zisubitswe.

Abagenzi baturutse mu bihugu byagaragayemo ubwoko bushya bwa Covid-19 cyangwa baherutse gukorera ingendo muri ibyo bihugu, bahita bashyirwa mu kato k’iminsi irindwi.

Abantu bitabira ibirori/ amakoraniro rusange bagomba kuba barikingije kandi bipimishije Covid-19.

Guverinoma y’u Rwanda yafashe uyu mwanzuro nyuma y’aho Sosiyete y’indege ya RwandAir yatangaje ko ibaye ihagaritse gutwara abagenzi bava mu bihugu bya Zimbabwe na Afurika y’Epfo berekeza i Dubai muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu.

Ni icyemezo iyi sosiyete nyarwanda ikora ingendo zo mu kirere yafashe biturutse ku kuba Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu zatangaje ko zitazongera kwakira abagenzi bava muri ibi bihugu kubera ubwoko bushya bwa Covid-19 bwiswe Omicron bwahagaragaye.

RwandAir yatangaje ko iki cyemezo kizatangira kubahirizwa ku wa Mbere tariki 29 Ugushyingo 2021.

Ku wa gatanu, OMS yavuze ko abamaze kwandura ubu bwoko bushya, mbere bwari bwiswe B.1.1.529, bigaragara ko barimo kwiyongera mu ntara hafi ya zose z’Afurika y’epfo.

OMS yagize iti: "Ubu bwoko bushya bwihinduranyamo amoko menshi, amwe muri yo arahangayikishije".

Yavuze ko "ubwandu bwa mbere bwemejwe bwa B.1.1.529 bwari ubwo mu bipimo byafashwe ku itariki ya 9 y’ukwezi kwa cumi na kumwe".

Ibitekerezo

  • Yego, ni byiza kuba twashyiriwe ho andi mabwiriza, kandi dushimiye na Presida KAGAME uhora yiteguye gukorera uburinzi abo ayobora.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa