skol
fortebet

U Rwanda rwamaganye raporo ya Human Rights Watch irushinja gufungira abantu ahatazwi

Yanditswe: Tuesday 28, Sep 2021

featured-image

Sponsored Ad

Umuvugizi wa guverinoma y’u Rwanda,Yolande Makolo, yatangaje kuri Twitter ko raporo Human Rights Watch [HRW] iherutse gushyira hanze ari "ukugerageza guhungabanya urwego rw’ingenzi rw’ubukungu bwacu hakoreshejwe ibirego byacuzwe"
Madamu Makolo avuga ko uko "gutoba bitazakora kuko ibyo birego atari ukuri".
Ati: "U Rwanda ntiruvangura ku gutsina cyangwa ku mahitamo ashingiye ku gitsinda mu mategeko, muri politiki cyangwa mu ngiro."
Raporo yasohowe na HRW kuri uyu wa mbere yavuze ko (...)

Sponsored Ad

Umuvugizi wa guverinoma y’u Rwanda,Yolande Makolo, yatangaje kuri Twitter ko raporo Human Rights Watch [HRW] iherutse gushyira hanze ari "ukugerageza guhungabanya urwego rw’ingenzi rw’ubukungu bwacu hakoreshejwe ibirego byacuzwe"

Madamu Makolo avuga ko uko "gutoba bitazakora kuko ibyo birego atari ukuri".

Ati: "U Rwanda ntiruvangura ku gutsina cyangwa ku mahitamo ashingiye ku gitsinda mu mategeko, muri politiki cyangwa mu ngiro."

Raporo yasohowe na HRW kuri uyu wa mbere yavuze ko abashinzwe umutekano bakusanyije bagafungira abantu ahazwi nko ’Kwa Kabuga’ bagamije ’gusukura umujyi’ mbere y’inama mpuzamahanga ikomeye yaje gusubikwa.

HRW ivuga ko abafunzwe barimo abana bo ku muhanda, abacururiza ku mihanda, indaya, abatinganyi n’abandi b’amahitamo y’igitsina atandukanye.

HRW ivuga ko yaganiriye n’abantu 17 bafungiwe "Kwa Kabuga" i Gikondo mu gihe cy’ibyumweru, mbere gato y’inama ya CHOGM yari kuba mu kwezi kwa gatandatu ikimurirwa igihe kitazwi.

Umuvugizi wa guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko ibivugwa n’iyi HRW ari ibirego byacuzwe bitari ukuri.

Umwaka ushize, Bosenibamwe,watabarutse hagati mu mwaka ushize, wahoze akuriye ibikorwa bya leta by’igororamuco yabwiye BBC ko icyo kigo atari ahantu ho gufungira abantu ahubwo ari ahanyuzwa (transit) abantu runaka kandi ntawe uharenza amasaha 72.

Yavuze ko hari amategeko asobanura abanyuzwa muri icyo kigo giherereye i Gikondo muri Kigali.

Yagize ati: "Ikiciro cya mbere ni inzererezi n’ababaswe n’ibiyobyabwenge, icya kabiri ni abajura, icya gatatu ni abadafite aho baba, icya kane ni abafite imyitarire idahwitse n’abakora ubucuruzi butemewe".

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa